Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu barishyuza ingurane y’amafaranga batishyuwe ubwo umuhanda wanyuzwaga mu butaka bwabo none hakaba hashize imyaka itandatu umwenda baberewemo utarishyurwa.
Aba baturage bavuga ko uwo muhanda kuva wakozwe aribwo hubakagwa umudugudu w’icyitegererezo wa Karungu, gusa igitangaje ngo ntabwo kugeza ubu barishyurwa igice cy’amafaranga basigawemo.
Bavuga ko babayeho nabi kuko ngo ubwo hagenwaga agaciro ku butaka bwabo babariwe agaciro gahwanye n’amafaranga ibihumbi 900 ariko nyuma baza kubaha icyakabiri cyayo ahwanye n’ibihumbi 450frw hagendewe ku wundi mugenagaciro wari woherejwe.
Ayo yandi rero yasigaye ngo ntibayahawe bityo bakaba barabuze ayo bacira n’ayo bamira akaba ariyo mpamvu bashyize ijwi ejuru ngo bayahabwe kuko birimo kudindiza iterambere ryabo.Ahanini aba baturage bavuga ko kuba ubuyobozi bwaragiye buhinduka kenshi biri mu byadindije guhabwa ingurane yabo.
Mulindwa Prosper, umuyobozi w’agateganyo wa Rutsiro, avuga ko iki kibazo atari acyizi ariko ngo ubuyobozi bukaba bugiye kugikurikirana kugirango gitangweho umucyo.Ati”Ibyo ntabwo nabimenya gusa byanze bikunze Leta ntijya yishyura amafaranga mu kirere ahubwo haba hari inyandiko ,ubwo twareba icyo inyandiko ivuga tukareba impamvu batayahawe.
Akomeza avuga kuko icyo kibazo bagiye kugisuzuma kandi ko kitananirana.
SRC:Isangostar


