Kuwa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu Karere ka Rutsiro, Kamayirese Innocent, akekwaho ruswa ifitanye isano n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’umucanga n’amabuye y’agaciro.
Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko “Kamayirese yafashwe nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’ibyangombwa byo gucukura umucanga n’amabuye mu Karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ku bantu batandukanye kugira ngo abafashe kubona ibyangombwa byo gucukura amabuye n’umucanga muri ako Karere.”
Haravugwa akarengane n’itotezwa mu bakozi b’akarere ka Rutsiro
Nyuma y’uko uyu mukozi w’akarere ka Rutsiro afatiwe aho asanzwe acumbitse hafi n’akazi, mu rukerera ubwo inzego zishinzwe umutekano zagotaga urugo rwe, BWIZA yagerageje kugera mu biro by’akarere maze iganira na bamwe mu bakozi basanzwe bakorana nawe batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa bavuga ko ibyabaye kuri mugenzi wabo ari akarengane yakorewe.
Mbere gato ko afatwa Kamayirese yari yaganiriye na BWIZA abasha kutwemerera ko mu ntangirizo z’Ukuboza yandikiye umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yishinganisha ku itotezwa akorerwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel.

Mu ibaruwa dufitiye kopi yanditse kuwa 03 ukuboza 2024, ifite umutwe ugira uti “Kubagezaho itotezwa nkorerwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu”, yahishuye ko kuwa 04 ukwakira 2024 ubwo yari kumwe n’abandi mu bagize itsinda rishinzwe gusesengura impushya za kariyeri nto hacuruzwa ibivuyemo, uyu muyobozi wungirije yamaze isaha amutuka, ibyari inama bigahinduka amatiku, bigahoshwa n’abandi bakozi.
Nyuma gato nibwo uyu mukozi yatumijwe mu biro by’umuyobozi w’akarere wungirije, yahagera akahasanga abashyitsi bakamusuhuza ariko bamara kugenda akagirwa inkuru, kuko yatotejwe abwirwa ko ibyubahiro yahawe nk’ibya ba Sous Prefet ba kera, kandi ariwe ugikwiriye, ahita abwirwa ko kubera iyi mpamvu azamwirukana byanaba ngombwa akamufungisha.
Muri iyi baruwa kandi Kamayirese yatakambye agaragaza ko yababajwe n’ibyo uyu muyobozi w’akarere yamukoreye, kuwa 02 ukuboza 2024, mu nama y’abakozi yahagurukijwe mu bandi bakozi akicazwa inyuma y’abandi.
Mu masaha ya nyuma y’akazi ko kuri uyu munsi, ubwo bari mu nama ya y’agashami k’ubukungu, maze uyu muyobozi w’akarere akabwira Kamayirese ko atamukunda kandi ko umutima we utamucira urubanza azatuza amwirukanye mu kazi.
Bamwe mu bari muri iyi nama batangarije BWIZA ko uyu mukozi itotezwa yakorewe atari we wenyine ririho uretse ko ariwe byafashe indi ntera bikagera ubwo afungishwa.
Aho bamwe bavuga ko bajya mu kazi nko kwitaba iperu, kuko umwuka w’akazi bamaze kuwukurwamo na komite nyobozi.
Bwiza mu gukomeza gukurikirana yaje kugwa ku ibaruwa Kamayirese yandikiwe n’umuyobozi w’akarere kuwa 21 ukwakira 2024, yo kumusaba ibisobanuro ku makosa yakekwagaho yiswe ayo mu kazi, ariko ubuyobozi bukamubwira ko ari ayo kwaka no kwakira indonke (ruswa).

Igitangaje n’uburyo yabwiwe ko izi ndonke yatse concrete construction and civil works ltd ngo azamuheshe uruhushya rwo gucukura umucanga mu mugezi wa Sebeya, ngo yongera kwaka indonke umuyobozi wa Radjabu minerals and derrivatives ltd ngo azamuheshe azamufashe kubona uruhushya rwo gucukura amabuye yo kubaka (Quarry) ahantu hatandukanye muri aka karere.
Aho yasabwe kuba iyi baruwa yayisubije mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi aherey igihe yayiboneye.
Kuwa 23 ukwakira 2024, Kamayirese yanditse, asubiza umuyobozi w’akarere ahakana ibyo yasabwaga gutangaho ibisobanuro, avuga ko nta bubasha afite bwo gutanga ibyangombwa kuko abifitiye ububasha, kuko hari itsinda ry’abakozi b’akarere ryashyizweho ari naryo risesengura dosiye z’ababisabye, aho iri tsinda ritanga inama ku buyobozi bw’akarere ribereka abujuje ibisabwa, noneho umuyobozi w’akarere akaba ariwe utanga uruhushya nk’uko biteganywa n’itegeko rya mine na kariyeri.
Aho mu ngingo yaryo ya 29, aho mu gaka ka kabiri riteganya ko ubusabe bwo gucukura kariyeri nto hacuzwa ibivuyemo bushyikirizwa umuyobozi w’akarere kariyeri iherereyemo, urwego rubifitiye ububasha rukanegerwa kopi.
Kamayirese kuri ubu afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe dosiye igitunganwa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.
Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel tumubaza ku bivugwa na Kamayiresi mu ibaruwa yandikiye umuyobozi w’akarere yishinganisha, maze mu butumwa bugufi atubwira ko ntacyo ayiziho.
Ati “Hari ibaruwa se Kamayiresi yanyandikiye? Yimpe ndebe, urabona ko ntari mubo yandikiye, rero sinamenya iby’iyo baruwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative mu butumwa yahaye BWIZA kuwa kane nawe yirinze kugira icyo atangaza kuri iri fungwa rya kamayiresi.
Aho mu butumwa bugufi yatwandikiye yagize ati “Mwiriwe neza wajya kubaza Umuvugizi w’urwego rwamutaye muri yombi.”
NSHIMIYIMANA Eric, BWIZA i Rutsiro.


