Ndererimana Jean Paul, wari Umuyobozi w’urwego rwunganira akarere ka Rutsiro mu by’umutekano (DASSO) mu murenge wa Musasa na Nsanzabaganwa Jean d’Amour wari umwungirije mu cyumweru gishize batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu ruhererekane rw’ubujura bwa Mazutu bwamunze abakora ku muhanda uzanyura mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu.
Aba bakozi b’uru rwego bafunganwe n’abandi barimo abashoferi ni abagura iyi mazutu aho bo bazamo nk’abahuza (Abakomisiyoneri).
BWIZA amakuru ivana ahantu hizewe ni uko batawe muri yombi ngo baryozwe ibyo bakekwaho, bagafungirwa kuri imwe muri Sitasiyo za RIB zo muri aka karere.
Muri iyi dosiye y’uruhererekane kandi havugwamo ko hari n’abandi bakozi bo mu ngeri zitandukanye bakiri gukorwaho iperereza, ngo nabo basangishwe bagenzi babo mu gihome.
Amakuru ku ifatwa ryabo akaba yaraturutse muri Kompanyi yatsindiye isoko ryo gukoresha uyu muhanda, yatanze ikirego maze aba bose bagatangira guhigwa bukware.
Aba bakozi b’Urwego rwa DASSO batawe muri yombi nyuma y’iminsi mike bimuwe mu murenge wa Musasa bikekwa ko ariwo bakoreyemo icyaha.
Kayitesi Dative,Meya w’Akarere ka Rutsiro yabwiye BWIZA ko kuba aba bantu baba batawe muri yombi ntabyo azi ndetse yemeza ko ukuriye DASSO muri kano karere ari mu nshingano bisanzwe.
Aba bose na bagenzi babo batarafatwa baracyari gukorwaho iperereza, akaba ari inkuru tuzakomeza gukurikirana.
Uyu muhanda w’ibilometero 41 uri kubakwa mu karere ka Rutsiro, ku ikubitiro uzanyura mu mirenge ya Mushubati-Gihango-Musasa-Boneza ugahura n’umurenge wa Kigeyo ahazwi nko muri Nkore, ukazanyura ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu, aho byitezwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje, ugafasha abaturage mu koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane, aho uzuzura utwaye akayabo ka Miliyari 18.


