Rutura yabwiye umukunzi we Fiona ‘wahohotewe’ na Dr Kayumba ko amushyigikiye

Umunyarwenya akanaba umunyamakuru wa Radio Kiss FM, Arthur Nkusi ‘Rutura’, yabwiye umukunzi we Muthoni Fiona ko amushyigikiye, nyuma y’uko atangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher wahoze amwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Fiona usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa yeruye agatangaza ko ari we Dr Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni inkuru yazanwe bwa mbere n’uwitwa Kamaraba Salva, wanditse kuri Twitter ku wa 17 Werurwe 2021 avuga ko hari umukobwa mugenzi we wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba, ubwo yari umunyeshuri we mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu 2017.

Muthoni Fiona yavuze ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”

Yongeyeho ati “Ukuri ni uko hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”

Ni ubutumwa bwakuruye impaka ndende mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bashimira uriya mukobwa ku kuba yagize ubutwari bwo kuvuga ibyamubayeho, abandi bamunenga bamushinja ko ashobora kuba yakoreshejwe kugira ngo asige icyasha Dr Kayumba.

Arthur Nkusi anyuze kuri Twitter ari mu babwiye umukunzi we ko amwizeye, ndetse akaba anamushyigikiye ku bw’ubutwari yagaragaje.

Ati: “Mukunzi, ntewe ishema cyane n’imbaraga ndetse n’umurava byawe! Ndakwizera. Ndagushyigikiye!”

Uyu munyarwenya yabwiye umukunzi we ko amushyigikiye, mu gihe Dr Kayumba adakozwa ibyo kuba yarashatse gufata uriya mukobwa ku ngufu, ahakana yivuye inyuma.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Oya sinigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”

Dr Kayumba yakomeje avuga ko hari n’ubwo Fiona yamusabaga ko bahura bari bonyine ariko akabyanga, bijyanye n’uko yari azi amayeri ye.

Yunzemo ko hagati ya 2018 na 2019 uriya mukobwa yagiye amutumira mu biganiro bye kuri Televiziyo undi akabyitabira, akaba yibaza impamvu yamutumiraga kandi yari azi neza ko yamuhohoteye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *