Rwabuze gica hagati ya Rayon Sports na Police FC

Umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wahuzaga Rayon Sports na Police FC, warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Police FC yatangiye igice cya mbere isatira cyane ni yo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo na Sibomana Patrick bita Papy, mbere y’uko Rayon Sports yishyura iki gitego ibifashijwemo na Héritier Luvumbu kuri penaliti.

Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi, gusa habura ikipe n’imwe ibona igitego cy’intsinzi.

Abarimo Sugira Ernest na Sekamana Maxime bashoboraga gutsindira Rayon Sports ibitego nyuma yo guhabwa imipira myiza na Héritier Luvumbu, gusa bananirwa kuyibyaza umusaruro.

Ikipe ya Police binyuze ku barimo Sibomana Patrick, Nshuti Dominique Savio na Harerimana Obed na yo yabonye amahirwe akomeye, gusa na yo inanirwa kubona igitego cy’intsinzi.

Uburyo bukomeye bwa Savio washoboraga gutsindira Police igitego cya kabiri ku munota wa 78 gusa umupira ukagarurirwa ku murongo na Niyigena Clément, buri mu byaranze igice cya kabiri cy’umukino.

Kunganya na kwa Rayon Sports na Police FC byatumye amakipe yombi agira amanota ane, akaba arushwa atatu n’amakipe ya APR FC na AS Kigali ayoboye urutonde rwa shampiyona.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *