Mu ijoro ryo ku italiki 04 Ugushyingo rishyira taliki 05 Ukwakira 2020, nibwo hamenyakanye amakuru avuga ko umugore witwa Yandereye Clementine w’imyaka 26 aho yakomerekejwe bikomeye na Bukibaruta Samuel ufite imyaka 31 y’amavuko wo mu Mudugudu w’Ingara, mu kagali ka Nyarubuye, mu Murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana. Mwene wabo na Yandereye, Sibomana Innocent, avuga ko ahagana mu ma saa tatu z’ijoro aribwo bamenye ko uwo mugore yahohotewe bikomeye, ndetse ko yahise ajyanwa kwa muganga. Uyu muturage ati “ Uwo mudamu yari yagiye mubusantire guhaha, ubwo yaratashye, ategwa nuwo mugizi wa nabi, aramukubita aramukomeretsa bikomeye, amugira intere. Nta kindi kibazo bari basanzwe bafitanye.” Gitifu Zamu ati “ Icyo gikorwa cy’urugomo cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu, aho umudamu umwe wo mu kagali ka Nyarubuye, wagiriwe nabi n’umugabo wari umutegeye mu nzira atashye, hanyuma tuzakubimenya hamwe n’izindi nzego dufatanyije, uwo mugabo azagufatwa ashyikirizwa RIB kugirango hakorwe iperereza kubimuvugwaho yaba yakoze.” Yongeyeho ko umugore wahohotewe babonye yari yakomeretse cyane ku mavi bigaragara ko yakebwe nikintu kicyuma, ariko ngo uyumugabo wakoze ibi akaba asanzwe azwiho kugira urugomo aterwa no gukoresha ibiyobyabwenge. Uyu muyobozi yasabye abaturage kubana neza, bajya mu bikorwa no mu mirimo aho kwishora mubikorwa bibi, birimo n’urugomo. Uwakomerekejwe yashyikirijwe ibitaro bya Rwamagana kugira ngo akurikirwanwe n’abaganga by’umwihariko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Zamu Daniel yemeje aya makuru, avuga ko uwakoze ibi ubu afungiye kuri station ya RIB ya Musha ngo hakorwe iperereza.


