Mu masaha ya Saa munani kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo 2024,mu murenge wa Muhazi , akagari ka Ntsinda ,ikamyo yo mu bwoko bwa Sikaniya ( Scania ) yagonze moto yari itwawe n’umupolisi witwa Munyaneza Silas arakomereka, umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Gishari barikumwe yahise apfa .
Iyo modoka yari itwawe na Majyambere Silas yo mubwoko bwa Scania, bivugwa ko yagonze iturutse inyuma moto ifite plaque RH 846 Y yari itwawe n’ umupolisi ukorera mu murenge wa Gishari ari nawe wari uhetse Haguma Alexis w’imyaka 42 wari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Gishari wahise apfa, naho umupolisi wari utwaye moto yakomeretse ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Rwamagana.
![]()
Haguma Alexis wari umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Gishari yapfiriye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Muhazi.
Amakuru Bwiza ikesha uwari ahabereye iyo mpanuka avuga ko umushoferi wari utwaye imodoka yagonze yi moto yajyanwe gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu burukiro bw’ibitaro bya Rwamagana.
BWIZA yagerageje kuvugana na SP Twizeyimana Hamdun, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba , kubijyanye niyo mpanuka ariko ntibyadukundira.
![]()
![]()
![]()
![]()
Ikamyo yagonze Umupolisi wari utwaye moto, umuhuzabikorwa wa Dasso mu Murenge wa Gishari ahita apfa .


