Abaturage batuye mu Murenge wa Kigabiro bavuga ko babangamiwe n’amazi aturuka muri ruhurura yacukuwe ariko ntitunganywe, ntibahabwe ingurane z’ibyabo yangiza kugeza ubwo bavuga ko bari mu buzima bubagoye.
Uwamahoro Chantal , utuye mu mudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge avuga ko basenyewe n’amazi yaturutse muri Ruhurura yacukuwe ariko ntikorwe. Aganira Bwiza.com yatangiye yasobanuye ko basenyewe n’amazi yishakiye y’iyi ruhurura. Agira ati: “Twari turi mu nzu bamwe bari banaryamye kuko imvura yatangiye kugwa nka saa mbiri hagati ya saa tatu na saa yine, ni bwo twagiye kubona tubona amazi yinjiye mu nzu rero tubanza kurwana nayo tugira ngo ni amazi asanzwe, dukinguye urugi dusanga rwibannye aba mbere baciye mu idirishya nanjye baravuga ngo nsohoke maze kugera hanze hashize nk’iminota itanu igikuta cyose kiba kiraguye. Ayo mazi yaturutse mu Ruhurura baciye haruguru y’inzu yaruzuye kuko itarihuye ngo igere hirya ishwanyukira mu nzu Kandi ntirubakwa yaruzuye amazi abura aho aca adusenyera gutyo.”
Uwamahoro avuga ko umuryango w’abantu Ubu babayeho nabi kuko nta butabazi babonye nyuma yo gusenyerwa ndetse ibintu byabo byose bikangirika. Agira ati: “Amazi yavuye muri iyo Ruhurura yadusenyeye inzu ebyiri twabagamo turi abantu barindwi ndetse ibintu byose; amasafuriya, intweto, imyenda ndetse n’ibyo twisasiraga byose byarangiritse. Mbese ubu turi mu buzima bugoye usibye ko umuntu yatuje agaceceka kuko ntawakemurira umuntu ikibazo. Icyifuzo cyacu ni uko twabona ahantu tuba tubaye kandi bakanatwubakira kuko niba hashize ibyumweru bibiri tukaba turi mu cya gatatu bataragira icyo bakora kandi turi ahantu ducumbitse, nyir’inzu nawe nawe ayishaka ni ikibazo kitubangamiye kandi ubuyobozi bwaradusuye bakatubwira ko bazadukodeshereza.”
Umuturage utarashatse ko amazina ye ajya ahabona, avuga ko imirimo yo gukora ruhurura ibangamiye abaturage kuko amazi ayiturukamo arakomeza gusenya inzu y’abaturage, nyamara ubuyobozi butemera kubasanira ibyangijwe.
Agira ati: “Ikibazo dufite ni iriya ruhurura bafashe amazi menshi ya Rwamagana no mu gufata amazi ntabwo bakoze imiyoboro neza, noneho amazi yiha inzira aradusenyera. Ntabwo bari kwita ku byangiritse nibura bagire ikintu batumarira barabyihorera. Ikindi ntibakora ngo ruhurura irangire, amazi yishakira inzira kuko ari menshi. Nibadukorera ibishoboka bakore ruhurura cyangwa banatwubakire ibyo amazi ayivamo yangiza kandi turifuza ko banadusanira ibintu byacu byangijwe. ”
Eng. Gahonzire Theogene, umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka n’ibikorwaremezo mu karere ka Rwamagana, yemeza ko abahuye n’ibibazo byatewe n’ikorwa ry’umuhanda bizwi ndetse ko bigomba gutangwa muri raporo.
Agira ati: “Mu gukora umuhanda ibintu bimwe bigenda byangirika bitewe n’inyigo igomba gukurikizwa bitewe n’amasezerano. Hari aho ushobora gusiza ugasanga inzu irahanitse ahantu harimo kubakwa, amazi y’imvura nayo aba agenda hahita hacukurika izindi ruhurura bitewe n’amazi menshi. Ubu rero kugeza uyu munsi abantu bagiye bahura n’ibibazo twarabumvise kandi mbere yo kwakira imirimo hazabaho inama zigendanye n’imirimo n’ibibazo byabayeho kugira ngo umuhanda ube ufitiye abaturage akamaro ariko ntube n’imbogamizi ku baturage, cyane ko uwo mushinga uba ukozwe kugirango uzamure abaturage .”


