img-20220116-wa0084.jpg

Rwamagana: Meya avuga ko umusore warashwe yakomerekeje umusirikare

Mu gitondo cyo kucyumweru kuwa 16 Mutarama 2022, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buri kumwe n’inzego z’umutekano basuye abaturage batuye mu tugari twa Ntunga mu murenge wa Mwulire n’akagari ka Cyimbazi mu murenge wa Munyiginya basaba urubyiruko kwirinda ibikorwa by’ubujura bikorwa n’insoresore zurira amakamyo zikiba ibyo apakiye.

Iyi gahunda yo gusura abaturage baturiye agasantire ka Ntunga yabaye nyuma y’uko mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Mutarama 2022 ahagana saa cyenda za mu gitondo Nsabimana Evariste wari mu nsoresore zivugwaho kurira amakamyo zikayapakurura yafatiwe mu cyuho akaraswa arimo kurwanya inzego z’umutekano.

Meya w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu yasobanuye uko Nsabimana yafashwe n’impamvu yarashwe ati: “Umusore w’imyaka 22 wari mu bajura bajyaga bapakurura imodoka zigeze ku gasozi, inzego z’umutekano zamufashe amaze gupakurura ikamyo ya mbere yari ipakiye amakaro, yuriye iya kabiri atangiye kuyipakurura baba baramubonye. Bamumanuye bamubaza aho bagenzi be bari, ababwira ko agiye kuhabereka bageze hepfo, akomeretsa umusikare ku kananwa bahita bamurasa.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye urubyiruko kutishora mu byaha by’ubujura kuko bizabagiraho ingaruka, anasaba abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, abibutsa ko Umutekano ari umusingi w’iterambere.

Yagize ati: “Umutekano ni wo musingi byose byubakiyeho, ari uhinga, uworora, ujya ku ishuri, umuntu wese mu mirimo akora, agera ku ntego ze kubera ko mu gihugu hari umutekano.”

SSP Oscar Magwigwi uyobora Polisi mu karere ka Rwamagana yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo barusheho gufatanya n’inzego z’umutekano kubungabunga umutekano wabo n’ibyabo. Ati: “Inzego z’umutekano zishyize imbere umutekano w’abaturage n’imitungo yabo, abaturage bagomba gufasha inzego z’umutekano muri izi nshingano.”

Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu gasantire ka Ntunga ni uko hari urubyiruko ruturuka mu bice bitandukanye by’igihugu ruza rukurikiye bagenzi babo bacukura amabuye y’agaciro mu mirenge ya Mwulire, Musha na Nzige ariko bamwe muri bo ntibakore akazi kaba karabazanye ndetse urubyiruko rusanzwe muri aka gace narwo rugafatanya nabo ibikorwa by’ubujura bakora, burira amakamyo bakiga ibyo apakiye ndetse no kumena amazu y’abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwafashe ingamba zihariye zo kurwanya insoresore zurira amakamyo zikiba ibyo apakiye ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, irondo ry’umwuga n’inzego z’umutekano.

img-20220116-wa0084.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *