Rwamagana na Nyarugenge: Dr Frank Habineza yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza

Abaturage b’akarere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba n’aka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni bo bari batahiwe kumva imigabo n’imigambi y’umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), aho bose yabasezeranyije byinshi by’iterambere igihe bazaba bamutoye.

Mu karere ka Rwamagana, Dr Habineza yababwiye ko nibamwicaza mu Rugwiro azabakemurira ibibazo byinshi byihariye bamugaragarije, birimo icy’amazi meza,umusoro w’ubutaka, guteza imbere imikino n’imyidagaduro, n’ibindi.

Habineza yavuze ko nk’akarere gafitanye amateka akomeye n’umuryango we arimo ko ari ho se yanyuze ahungira mu gihugu cya Uganda ubwo Abanyarwanda bameneshwaga mu 1959, agahoza ku mutima akifuriza ibyiza gusa kandi azabikagezaho natorwa.

Muri Nyarugenge yibanze cyane ku rubyiruko arwizeza kuzarukemurira ikibazo cy’ubushomeri kirwugarije, anagaruka ku bacuruzi aho yavuze ko bazagabanyirizwa imisoro n’inyungu ku nguzanyo z’amabanki.

Ibyo byose n’ibindi yabijeje nk’uko yabikoze n’ahandi, birimo kunoza serivisi z’ubuvuzi, iz’uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, n’izindi; gusa ababwira ko hari icy’ingenzi basabwa ngo bizagerweho.

Ati: “Ibyo byose ntibyashoboka mutantoye ngo munatore abadepite bacu ku bwinshi. Nimudutora ibi byose twababwiye bizakorwa, haniyongereho ibindi kuko ishyaka ryacu ntiribeshya.”

Abaturage nyuma yo kumwumva, abaganiriye na Bwiza.com, bavuze ko bakiriye neza ibyo yababwiye.

Kalisa Jean Claude wo mu karere ka Rwamagana, yagize ati: “Rwose uwadukemurira cyane cyane ikibazo cy’amazi meza yaba atubereye intwari kuko ni ikibazo kituruhije pe! Ni yo mpamvu amajwi yacu muri kano karere azayabona kuko yatunejeje.”

Iraguha Marie Claire usanzwe akorera ubuzunguzayi ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge we yavuze ko “Nkatwe abazunguzayi turamukeneye cyane rwose ngo aduhumurize kuko imikorere yacu iracyabangamirwa cyane. Tuzamutora kuko yatwijeje kuzadukemurira ibibazo akagabanya imisoro, cyane cyane uwa TVA, nibura tuzakore tudacungana n’inzego z’umutekano,dusora make kuko ntitwanga gusora cyangwa gukora dutuje.”

Dr Frank Habineza arangije kwiyamamariza mu turere twose tw’u Rwanda akavuga ko muri rusange byagenze neza kuko abaturage yabagejejeho imigabo n’imigambi ye, na bo bamwizeza kuzamuhundagazaho amajwi.

Yashimangiye ko ibyo yabijeje natorwa bitazaba amasigaracyicaro, ashimira cyane ubuyobozi n’inzego z’umutekano z’uturere twose yanyuzemo yiyamamaza.

Yunzemo ko ibisigaye abibatezeho ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *