IMG-20250307-WA0017

Rwamagana: Umugore ari gusohorwa mu nzu n’umuryango w’umugabo we wishwe n’impanuka

Mu Kagali ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu haravugwa  umuryango wapfushije umutware wishwe n’impanuka none havutse impaka za ngo turwane nyuma yaho umuryango wa nyakwigendera uhageze ugashaka gusohora umugore wabanaga nawe banabyaranye uvuga ko utamuzi, ndetse ugashaka kujya gushyingura mu Karere ka Ngoma aho kumushyingura i Rwamagana nkuko byari byateganyijwe.

Nyakwigendera wari umukanishi wa moto bakaba bakundaga kumwita Rukwangari, yapfuye kuwa Gatatu, itariki 5 Werurwe nyuma yo kugongana n’umumotari wari uhetse umugenzi w’umugore nawe wahise apfa mu gihe motari yakomeretse nk’uko amakuru agera kuri Bwiza tugikurikirana avuga.

Nyuma yo gukora impanuka rero, byari biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, ariko akaba yabanaga n’umugore batasezeranye  byemewe n’amategeko bafitanye umwana, bivugwa ko bari bamaranye imyaka igera muri ibiri.

Abo mu muryango wa nyakwigendera rero mbere yo gushyingura babanje gushaka gusohora umugore mu nzu bavuga ko ari iy’umuryango kandi we batamuzi. Ikindi, bo bavuga ko bagomba kumushyingura iwabo muri Ngoma mu gihe bari bateguye kumushyingura i Rwamagana mu irimbi rusange.

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuye mu Kagari Cyanya bagaye imyitwarire ya Se wa Nyakwigendera bakundaga kwita Rukwangari washatse kwirukana umugore wabanaga n’umuhungu we unafite umwana w’uruhinja .

Umwe baturage ati” Ibintu uyu musaza yakoze twabigaye cyane . Ubu uyu munsi twari tuje gushyingura inshuti yacu dusanga bari mu nduru ngo umugore wa Rukwangari agomba kuva mu nzu ikaba iy’umuryango. Ubuyobozi niburenganure umugore wa Rukwangari n’umwana we ”

Byabaye induru rero biba ngombwa ko na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze babigeramo aho ubwo twandikaga iyi nkuru bari barimo kugerageza gukemura iki kibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *