Rwamagana: Umugore yatwitse umugabo we akoresheje amazi ashyushye

Ni inkuru yabaye kimomo mu Mudugudu wa Bacyura, Akagari ka Sibagire, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana aho umugabo witwa Theobar usanzwe ari agoronome muri Kigali yatwitswe n’umugore we, Umurerwa wakoresheje amazi ashyushye.

Abaturanyi bavuga ko batabashije kumenya intandaro y’aya mahano gusa bagakeka ko umugore yaba yabikoze kubera kumufuhira. Ubu Theobar arimo kuvurirwa mu bitaro i Rwamagana mu gihe umugore we ari mu maboko y’ubugenzacyaha.

Bwiza TV yageze aho ibi byabereye, Twaganiriye n’abaturage batubwira uko byagenze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *