Umugabo witwa Iriboneye Didas ufite imyaka 47 utuye mu Mudugudu wa Kabindi, Akagari ka Rweri , Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, arasaba ubutabera avuga ko muri Nzeri yakubiswe n’abanyerondo bakamuvuna igufwa ariko bakaba bidegembya .
Iriboneye avuga ko abanyerondo bagiye iwe mu ijoro baramubyutsa bashaka kumujyana ku Murenge wa Gahengeri, ariko yanze kujyanwa ku murenge umwe muribo amuvuna igufwa.
Yagize ati: ” Abanyerondo barangije baraza bavuga ko bashaka kunjyana ku Murenge, ndababwira ngo muranjyana gukora iki? Barambwira ngo abana baduhamagaye ngo urimo urabaraza hanze! Ndababwira ngo none ko bari mu nzu baryamye. Nkase ngo nsubire mu rugo, umunyerondo ankubita umutego, nikubita hasi ndavunika .”
Iriboneye avuga ko yagiye kwivuza bagasanga yaravunitse igufwa ndetse ahabwa inyunganirangingo ku buryo amaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni n’igice yivuza.
Akomeza avuga ko nubwo yatanze ikirego kuri sitasiyo ya RIB ya Nzige ubu abanyerondo ashinja kumukubita bakidegembya akavuga ko yifuza guhabwa ubutabera abo banyerondo bagakurikiranwa .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahengeri, John Bosco Byaruhanga, yabwiye BTN TV ko uwo muturage ikibazo cye ubuyobozi bwamusabye kukigeza kuri RIB .
Yagize ati: ” Twahise tumugira inama yo kujya kuri RIB agatanga icyo kirego, ibindi biri mu maboko y’Ubugenzacyaha. Ibyo tugomba gukurikirana n’ukuntu arimo kwivuza.”
![]()
Iriboneye Didas avuga ko abanyerondo bamuvunnye igufwa .


