img_20241116_152457__1000_x_600_pixel_.jpg

Rwamagana: Urubyiruko rwahuguwe mu bwubatsi rurasaba leta gufashwa kubona ibikoresho

Abasore n’inkumi bo mu karere ka Rwamagana,basoje amahugurwa ajyanye n’umwuga w’Ubwubatsi ,barasaba Leta kubafasha kubona ibikoresho bazifashisha mu gukora kinyamwuga ibyo bize .

Aya mahugurwa ajyanye n’umwuga w’Ubwubatsi bahawe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro RTB, yasojwe ku wa Gatanu Tariki ya 15 Ugushyingo 2024 .

Urubyiruko rwahuguwe rwatangaje ko rufashijwe kubona ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi byabafasha kwihutisha iterambere ryabo mu gihe bifuza kwibumbira muri kompanyi mu rwego rwo guhuza imbaraga.

Ishimwe Diogene ,umwe mu bahuguwe ,avuga ko uwo mwuga bigishijwe bifuza kuwukora kinyamwuga ariko kugira ngo babigereho bashaka gukora kompanyi bakajya bakorera hamwe .

Ati:”Ubu ubumenyi dufite mu bwubatsi dutandukanye n’ababikora batarabyize mu ishuri, dufite intego yo gukorana ubunyangamugayo n’ubunyamwuga nkuko twabisabwe, dufite intego yo kubyaza umusaruro amahirwe twahawe ariko tukanasaba Leta gukomeza kutuba hafi kugira ngo tuzagere ku ntego dufite.”

Mukashirimpaka Jacqueline,umwe mu bakobwa 8 barangije amahugurwa ,avuga ko nubwo bahawe ubumenyi ariko bakeneye ko Leta inabaherekeza mu rugendo rwo kugera ku iterambere rirambye .

Ati: ” Ubu dufite igitekerezo cyo gushinga kampani ( Company ),kugira ngo tubashe gukora ibyo twize ndetse tunabashe gufasha bagenzi bacu kuva mu bushomeri,kugira ngo tugere ku byo twifuza,turasaba ko twafashwa kubona ibikoresho birimo imashini zikoreshwa mu bwubatsi kuko twebwe tudafite ubushobozi bwo kubigura .”

img_20241116_152457__1000_x_600_pixel_.jpg
Abarangije amahugurwa bahawe impamyabumenyi nyuma y’umwaka bigishwa ubwubatsi.

Uwimana Eugene,Umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe guteza imbere Ubumenyi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza amashuri ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro RTB, yabwiye BWIZA ko urwo rubyiruko ikibazo rufite kizashakirwa umuti.

Ati:” Abo banyeshuri bize ubwubatsi, dufatanyije n’abafanyabikorwa ,ibyo bifuza tuzabiganiraho turebe uko bakomeza gufashwa mu bushobozi buzaboneka .”

Urubyiruko rwahawe amahugurwa ni 20 mu gihe abifuzaga guhugurwa ari benshi bitewe n’umubare w’abo Leta yari yemereye ubufasha binyujijwe muri RTB .

img_20241116_153315__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20241116_152737__1000_x_600_pixel_.jpg< img_20241116_152542__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20241116_152414__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20241116_152457__1000_x_600_pixel_.jpg

img_20241116_152316__1000_x_600_pixel_.jpg
Urubyiruko rwigishishijwe ubwubatsi rwasabye Leta kurufasha kubona ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *