Rwanda: Abadipolomate babiri b’u Bubiligi bashinjwa gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi bahamagajwe iwabo

Ushinzwe ubutwererane mu bya gisirikare (military attaché) ndetse n’umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Lt. Col. BEM Cedric Billiet na Xavier Follebouckt bahamagajwe iwabo bazira ko bibutse ku wa 6 Mata 2020 ingabo zabo 10 zari mu butumwa bw’amahoro biciwe mu Rwanda mu 1994.

Lt. Col Billiet na Follebouckt bahamagajwe na Guverinoma y’u Bubiligi, bagenda ku wa 30 Gicurasi 2020. Bivugwa ko u Rwanda rwabasabiye igihano muri Mata, u Bubiligi burabahamagaza ariko ntibabona uburyo bwo kugenda hakiri kare bitewe n’ingamba zo gukumira Covid-19 amahanga yari yafashe zirimo guhagarika ingendo z’indege.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda imaze gutangaza ko aba badipolomate bakoze uyu muhango ku itariki ibanziriza icyunamo kiba ku wa 7 Mata batabiyimenyesheje. Iti: “Abadipolomate babiri bahamagawe na guverinoma yabo nyuma yo gutegura umuhango wo kwibuka batabitumenyesheje.”

Iyi Minisiteri ikomeza ivuga ko umuhango wo kunamira abatutsi bishwe mu 1994 utangira tariki ya 7 Mata buri mwaka, indi mihango ishamikiyeho ikaba itegurwa ku bufatanye bw’impande ireba ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu bubifitiye ububasha. Iti: “Ibimenyetso by’ingenzi byo mu mihango yo kwibuka nko kururutsa ibendera kugeza hagati, bikorwa hashingiwe ku itegeko, kandi ntibyakorwa bitanyuze mu nzira iteganyijwe.”

Nyuma y’aho u Rwanda rwamaganiye igikorwa cy’aba badipolomate babiri, ni bwo Guverinoma y’u Bubiligi yafashe icyemezo cyo kubahamagaza iwabo, gusa ba nyirubwite basobanuye ko impamvu bigije imbere uyu munsi ari uko bari bafite izindi gahunda tariki ya 8 Mata.

Umuhango wo kwibuka aba basirikare usanzwe uba tariki ya 8 Mata buri mwaka, ukaba witabirwa n’abayobozi bakomeye mu Bubiligi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Kuba aba badipolomate barahinduye igihe ukorerwa, byababaje leta y’u Rwanda, ibifata nk’igikorwa cyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze isaba u Bubiligi ko bwabahana.

Impamvu ivugwa yatumye leta y’u Rwanda yamagana iki gikorwa ni uko tariki ya 6 Mata 2020 ari yo abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi, bayibukiraho kuko ‘bemeza ko yatangiye kuri iyo tariki’, ubwo indege ya Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda yaraswaga, agasigamo ubuzima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *