Ruswa no kunyereza umutungo ni ingingo ebyiri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yibanzeho mu Nama yagutse ya Komite Nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi, tariki ya 26 Kamena 2020 ku cyicaro cyawo giherereye i Rusororo.
Nta guca ku ruhande, yagiye atunga agatoki umwe ku wundi n’ibyo akekwaho cyangwa se ibyo akurikiranweho, by’umwihariko abo mu rwego rw’ubutabera. Icyo gihe yiyemeje kubahagurukira.
Perezida Kagame yasobanuye ko abayobozi bo mu nzego z’ubutabera bakomeje gutuma abakora ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa rubanda biyongera bitewe n’uko zibangamira itabwa muri yombi ryabo kugira ngo babiryozwe.
Umukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa nyuma y’amezi ane ashyize ahagaragara ibyo abayobozi nka Dr. Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi bazize (ruswa y’ibihumbi 500,000 rwf akurikiranweho). Icyo gihe hari muri Gashyantare 2020, mu Mwiherero w’abayobozi bakuru muri Guverinoma.

Inama yaguye y’Umuryango FPR-Inkotanyi kandi yabaye hashize icyumweru kimwe abayobozi nka Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete avuzwe muri dosiye yo kunyereza miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda ku nzu leta yaguze n’umunyemari Rusizana Aloys. Umuvugizi wa RIB aherutse kwemerera itangazamakuru ko uyu Minisitiri na we ari gukurikiranwa, ari mu kazi. Iyi dosiye kandi tariki ya 18 Kamena yavuzwemo na Amb. James Musoni uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2020, abakomeye bagiye bakurikirwaho ibi byaha-Urutonde
Mutsindashyaka Theoneste-MINEDUC

Mu Gushyingo 2009, Mutsindashyaka Theoneste wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi na Gatwabuyenge Vicent wahoze ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo batawe muri yombi bakurikiranweho guhombya leta mu iyubakwa ry’ibiro bishya by’Intara y’iburasirazuba, Mutsindashyaka yabereye Guverineri.
Urukiko rwa Kacyiru rwakatiye Mutsindashyaka igihano cy’umwaka azira amasezerano ya miliyari 1.7 y’amafaranga y’u Rwanda yahaye ikigo cya EMA yo kubaka ibi biro, byakozwe hatubahirijwe amategeko agenga itangwa ry’amasoko.
Mutsindashyaka yajuririye iki gihano ari muri Gereza ya Kigali yari izwi nka 1930, maze urukiko rw’Ubujurire rumugira umwere mu 2010.
Nzamwita Vincent-FERWAFA

Mu 2016, Nzamwita Vincent De Gaulle wari uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Murindahabi wahoze ari Umunyamabanga w’iri shyirahamwe n’inzobere mu bwubatsi, Adolphe Muhirwa, bakurikiranweho gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo na ruswa mu gutanga isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA. Amakuru avuga ko arenga miliyoni 200 z’amafanga y’u Rwanda yagendeye muri ibyo byaha bari bakurikiranweho.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ni ryo ryiyemeje gutanga 65% by’inkunga yo kubaka iyi hoteli y’inyenyeri enye, ikaba yari izuzura itwaye miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.
Urukiko rwagize Nzamwita umwere, Murindahabi na Muhirwa bakomeza gukurikiranwa gusa ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’urukiko. Amakuru aheruka mu 2017 ni uko isomwa ry’ubujurire ryasubitswe inshuro ebyiri
Imena Evode-MINIRENA

Muri uwo mwaka na none, uwahoze ari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Umutungo kamere, Imena Evode yarezwe icyaha cyo guhombya ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya ‘Nyaruguru Mining Company Ltd’.
Imena yashinjwe itonesha mu itangwa ry’amasoko yakoreye ikigo cya Mwashamba Mining Ltd agiha uruhushya rwo gucukura naho akarwima iyitwa Nyaruguru Mining. Byatumye iki kigo cya Nyaruguru cyifuje indishyi y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 686.
Imena Evode yatawe muri yombi, nyuma ararekurwa nyuma y’aho urukiko rwasanze ibyo aregwa nta shingiro bifite.
Pudence Rubingisa-UR

Pudence Rubingisa uyoboye Umujyi wa Kigali ubu ngubu yigeze gutabwa muri yombi mu 2017. Icyo gihe yari umuyobozi wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda, ashinzwe imari n’imiyoborere, akurikiranwaho guhombya kaminuza amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe.
Aregwa, Rubingisa yashinjwaga gutanga inyungu zidafite ishingiro mu kurangiza amasezerano ndetse no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri, ubwo hakorwaga umushinga wo kubaka laboratwari y’ubuvuzi bw’amatungo, ishami rya Nyagatare.
Mu Kwakira 2018, Urukiko Rukuru rwategetse ko Rubingisa arekurwa nyuma yo kumugira umwere.
Dr. John Rutayisire na Gasana Janvier-REB

Dr. John Rutayisire na Gasana Janvier bayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi, REB, batawe muri yombi tariki ya 21 Werurwe 2019 bakurikiranweho gukoresha nabi miliyoni 249 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gukoreshwa muri gahunda ya ‘One Laptop per Child’.
Muri Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko aba bombi barekurwa nyuma yo gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha kuko “nta shingiro cyari gifite.”
Alex Kanyankore-BRD

Kanyankore wabaye umuyobozi wa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, BRD, kuva mu 2013 kugeza mu 2017, yatawe muri yombi tariki ya 2 Kwakira 2018 akurikiranweho icyaha cy’itonesha no kwakira impano kugira ngo atange serivisi mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Kanyakore yayoboraga BRD, yatanze inguzanyo igera kuri miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika biciye mu nzira zitemewe n’amategeko harimo iyo yashinjwaga guha ishuri rya Good Harvest Primary School n’iyahawe uruganda rwa Trust Industries irenga miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika.
Muri Kamena 2019, Urukiko rwakatiye Kanyankore igifungo cy’imyaka 6 no gutanga ihazabu ya miliyoni 22 n’ ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko bigararagara, uretse Kanyankore ugifunzwe, abandi bagiye barekurwa n’inkiko nyuma yo kugirwa abere, ndetse n’ibirego by’ubushinjacyaha bigateshwa agaciro nyuma yo ‘kubura ishingiro’. Gusa kandi ntabwo hamenyekanye abandi bari inyuma yo kunyereza cyangwa guhombya ayo mafaranga, ibigo bya leta, leta n’ibigo byigenga byakiriye ibyo bihombo.


