Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye amakuru amaze iminsi avuga ko Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis, ashyigikiye ko ababana bahuje ibitsina bashyingirwa, ivuga ko ari amagambo Papa yatwererewe.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Papa Francis yatangaje ko ashyigikiye abatinganyi, ngo kuko na bo ari abantu nk’abandi.
Ni inkuru yanyuze mu bitangazamakuru hafi ya byose ku Isi, isiga abantu bibaza uko Kiliziya Gatolika yari yarakunze kwamagana ababana bahuje ibitsina yaba yisubiyeho bene kariya kageni.
Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu na Musenyeri Filipo Rukamba, Perezida w’inama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko ayo makuru yatangajwe atari yo ndetse Papa atigeze ayavuga.
Musenyeri Rukamba yavuze ko kunoza, gutangaza cyangwa guhindura inyigisho ku kwemera gatolika bifite inzira zizwi binyuramo n’uburyo bimenyekanishwa, bitanyuze mu kiganiro n’umunyamakuru runaka.
Yunzemo ati: “Birashoboka ko mu bamamaza izo mpuha haba harimo abataramwumvise neza , abasemuye ukutari ko mu ndimi zinyuranye ariko wenda hari n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakristu no kumuvugira ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.”
Rukamba yavuze ko abatangaje ariya makuru, bakomatanyirije hamwe ibyo yagiye avuga kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye, ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.
Yashimangiye ko “Papa Fransisko ntashyigikiye na busa abagabo babiri cyangwa abagore babiri babana nk’umugabo n’umugore kuko binyuranyije na kamere muntu, bikaba bihabanye n’amahame ya Kiliziya Gatolika ndetse bitabasha kungura umuryango mugari w’abantu haba mu burumbuke cyangwa mu ihirwe nyaryo umutima wa muntu wifuza.”
Ku bwa Musenyeri Rukamba, “Bene ayo mahitamo ni icyaha Kiliziya Gatolika itahwemye kwamagana. Icyakora Imana ntitererana abanyabyaha.”
Yavuze ko icyo Papa avuganiraho ababana bahuje ibitsina ari uburenganzira bwo kubaho mu miryango yabo bavukamo ntibahozwe ku nkeke. Ikindi ni ukubaba hafi no kubafasha nk’abanyantege nke nyine mu guhindura imyitwarire no kunganirwa mu kuri n’urukundo.
Musenyeri Rukamba, yasabye abakiristu Gatolika kudakuka umutima no kuba maso mu kwemera kwabo.


