Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, butangaza ko bwirukanye burundu itsinda ry’abantu rizwi nk’Intwarane za Yezu na Mariya riyikomokamo nyuma y’uko abarigize bamaze igihe kirekire bakora ibikorwa bitandukanye bitemewe biyitiriye ko ari umuryango w’Abihaye Imana ba kiliziya ariko yo ikaba iwihakana, ikanavuga ko yabagiriye inama kenshi ntibabireke none ikaba yafashe icyemezo cyo kwitandukanya nawo ku mugaragaro.
Tariki ya 23 Nyakanga 2013 ni bwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi itsinda ryiyita Intwarane za Yezu na Mariya rivuga ko ribwiriza ubutumwa bwiza, rikaba rikomoka muri Kiliziya Gatolika aho yashinjaga abarigize gukora imyigaragambyo itemewe no kwangisha abaturage ubuyobozi nyuma yo kubafatira imbere y’urugo rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bavuga ko baje kumugezaho ubutumwa bahawe na Bikira Mariya.
Izi Ntwarane zavugaga ko Umukuru w’igihugu n’abamufasha kuyobora igihugu ari abanyagitugu bityo ko nibatihana, ubutegetsi bwabo bugiye kuvaho no mu gihugu hakameneka amaraso menshi. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaje guhamya ibi byaha abantu umunani muri bo maze bakatirwa n’urukiko rukuru igifungo cy’imyaka itanu kuri buri muntu ku itariki 10 Ugushyingo 2014, nyuma yo kubagabanyiriza igihano kuko nta mashuri bari bafite bityo bakaba ari nta mbaraga (influence) bagira kuri rubanda kuko ubundi bagombaga gufungwa imyaka 10.
Aba baje kujurira mu rukiko rw’ikirenga bituma Ku itariki 2 Mata 2015 bahanagurwaho ibyaha bararekurwa nyuma yo gusanga nta mpamvu zifatika zari zarashingiweho n’Urukiko Rukuru mu kubahamya ibyaha byo kwangisha abaturage ubuyobozi, hanagendewe ku isuzuma ryakozwe bagasanaga bamwe mu bari abayobozi baryo bari bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Arkiyepiskopi wa Diyosezi ya Kigali, Antoine Kambanda yandikiye abapadiri bose n’imbaga y’abakirisitu Gatolika ba Arikidiyosezi ya Kigali bose kuri uyu wa 30 Gicurasi 2020, yavuze ko Arikidiyosezi ya Kigali yasuzumye ikanagirana ibiganiro bitandukanye n’abagize iri tsinda rishingiye ku “Ntwarane” ryiyita umuryango w’Abamonaki ariko bagakomeza kwinangira.
Iragira iti “Dushingiye ku nama bagiriwe n’ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali babarizwamo ubu, cyane cyane inama yo ku wa 08 Ugushyingo 2019, byagaragaye ko bakomeza kwerekana ko batiteguye kugira icyo bubahiriza ngo bakurikize intambwe ngombwa z’imiryango y’abihaye Imana ikivuka nk’iyo, dushingiye kandi ko nyuma y’ibiganiro byo muri Gicurasi 2020 twagiranye nabo i Kabuga n’inama nyinshi zasabye ko itsinda bashingiyeho kandi bakomeyeho ry’Intwarane rireka kuvangira Kiliziya na Liturujiya yayo, dutangaje ku mugaragaro ko iri tsinda ritemewe muri Kiliziya gatolika.”
Iri tsinda ryiganjemo abakomoka mu maparuwasi ya Muyanza, Cyangugu, Mushubati, Rususa, Mibirizi, Rusumo, Rulindo, Rutongo, Gitarama, Shangi, Tyazo, Butare, Masaka, Rulindo n’ay’Umujyi wa Kigali ukongeraho Bukinda na Kisoro muri Uganda, bakaba banafite ibikorwa bitandukanye no muri paruwasi za Kabuga na Nkanga.
Kiliziya Gatolika ikomeza isaba abarigize n’abateganyaga kuryinjiramo gukurikiza amabwiriza ya kiliziya n’ay’igihugu bakanareka umwambaro w’Abihaye Imana, naho abumva ko bayobejwe n’inyigisho kimwe n’imyitwarire kiliziya inenga, bakagana ubuyobozi bwa paruwasi zibegereye cyangwa Arkidiyosezi bagahabwa ubufasha.


