Rwanda: Litiro ya lisansi yagabanutseho Frw 183

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwagabanyije igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli ugereranyije n’ibyari bimaze amezi abiri byubahirizwa uhereye mu Ukwakira uyu mwaka.

Itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza, rivuga ko litiro ya lisansi itagomba kurenza Frw 1639 ivuye kuri 1,822.

Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yagabanutseho Frw 183 ugereranyije n’ibiciro biheruka.

Mu biciro bishya kandi RURA yavuze ko litiro ya mazutu itagomba kurenga Frw 1,635 ivuye kuri 1,662; ibisobanura ko yo yagabanutseho Frw 27.

Ibiciro bishya byashyizweho bizamara amezi abiri, uhereye ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza, Saa sita z’amanywa.

RURA mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza yasobanuye ko kugabanya biriya biciro ahanini byashingiye ku “ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *