guverineri_habitegeko_francois_i_buryo_na_theo_ngwabidje_kasi_i_bumoso_mu_nama_yiga_ku_mikorere_inoze_mu_bucuruzi_ku_mpande_zombi.jpg

Rwanda-RDC: Ibibazo by’urudaca mu bucuruzi byahagurukije abayobozi mu bihugu byombi

Nyuma y’ukwinuba kugaragara hagati y’abacuruzi batandukanye, baba abanyarwanda, baba n’abanyekongo bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku gice gihana imbibe n’Akarere ka Rusizi, aho bagendaga bagaragaza inzitizi zibabangamira mu mikorere, kuri uyu wa 10 Gicurasi abacuruzi b’abanyarwanda n’abanyekongo bagera kuri 70 bahuriye mu mujyi wa Rusizi barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’uwa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi basasa inzobe barabicoca.
guverineri_habitegeko_francois_i_buryo_na_theo_ngwabidje_kasi_i_bumoso_mu_nama_yiga_ku_mikorere_inoze_mu_bucuruzi_ku_mpande_zombi.jpg

Ibyo bibazo nk’uko bamwe muri bo babibwiye Bwiza.com, ngo ni ibishingiye ku mananiza bahura na yo ku mpande zombi, haba mu bucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, mu bwikorezi bukorwa n’amakamyo manini, imisoro ihanitse rimwe na rimwe itanasobanutse n’ibindi, ikiri ingorabahizi kurushaho kikaba cyari kuba nta komisiyo ihuriweho n’impande zombi yari ihari yabiganiraho ngo bishakirwe umuti urambye bigakomeza kuvugirwa mu matamatama ari na ko byangiza imikorere n’imikoranire ku mpande zombi.

Buhendwa Joséphine waturutse i Bukavu muri RDC yabwiye Bwiza.com ati: ’’ Hari ibibazo byinshi by’ingutu bitubangamira mbona bimwe bitanashobora kurangirira muri iyi nama. Nk’urugero hari ibicuruzwa byacu bituruka hanze nko mu Bushinwa,I Dubayi n’ahandi byagera muri MAGERWA mu Rwanda bigapakururwa tukabisorera bipimwe ku bilo,tukishyura n’urugendo rwabyo, byose ku biciro bihanitse, tukariha inshuro 2 kandi twagombaga kuriha ayo y’ubwikorezi bwabyo bikarangira batiriwe bongera kubipakurura ngo turihe ayo ya 2 ku bilo, nyamara ayo yo gupima ku bilo abanyarwanda ntibayariha,tukabona ari akarengane dukorerwa dusaba ko byavaho tukishyura kimwe.’’

Ikindi avuga ngo ni abacuruzi benshi b’abanyarwanda bacururiza i Bukavu na Uvira muri RDC usanga ntaho banditse mu bitabo by’ubucuruzi by’icyo gihugu bagakwepa imisoro igihugu cyabo kikahahombera , akifuza ko buri munyarwanda ukorera mu gihugu cyabo yaba afite aho yanditse mu bitabo by’ubucuruzi byaho,akishyura imisoro yose isabwa, yagira n’ikibazo cy’umutekano muke bikamenyekana koko ko ahakorera akareganurwa, ibyo gukorera mu kimeze nk’ubwihisho kikavaho.

Yakomeje ati: “Hari ibyo tubona tukabirenza amaso ariko tubabaye twifuza ko byavaho niba koko tuvuga ko hakorwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mpande zombi. Kuki usanga abanyarwanda benshi bacururiza iwacu nyamara ukaba utagera I Kamembe ngo uhasange iduka ry’umunyekongo? Ni amananiza dushyirwa n’ubuyobozi bw’uRwanda kuko nk’ibicuruzwa byinshi birimo imiti,ibinyobwa n’ibindi ntibashobora kwemera ko byambuka umupaka ngo bicururizwe mu Rwanda kandi twe nta cyabo dukumira. Amakamyo yo mu Rwanda yinjira iwacu tuyabona ku bwinshi ariko nta kamyo n’imwe ya Congo yikoreye ibicuruzwa wabona iva iwacu yinjira mu Rwanda,no kuhaca tuva i Bukavu tujya Uvira baduca menshi cyane. Batworohereze nk’uko natwe tuborohereza.’’

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nsengimana Thierry avuga ko iyi nama yari ikenewe kuko muri Congo bahahurirana n’urusobe rw’ibibazo bakabura aho babariza, cyane cyane nk’amadolari 30 ya viza abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka baciribwa muri Congo kandi baba bambukanye ibindi bya ngombwa,imisoro myinshi irimo n’idasobanutse abacururizayo bose batanga, bagasaba guhabwa urutonde rw’imisoro yemewe itemewe ikavanwaho, amakamyo yikoreye ibicuruzwa amara icyumweru cyangwa 2 i Bukavu adapakururwa kandi I Goma ho iminsi myinshi amara ari 2 gusa, kuba Jeto zarahagaritswe umuturage ntabe yajyana muri Congo ibicuruzwa bye ngo abigurishe bigasaba kwishyira hamwe bikabangamira bamwe mu batuye Rusizi banakorera muri Congo indi mirimo, n’ibindi byinshi bibangamye.

Ati: “Ubwo abayobozi b’intara zombi babibonye,bakaba baduhamagaye ngo tubigaragaze,bakatwemerera gushyiraho komisiyo ibicoca bigakemuka tugakora neza, turabyishimiye cyane kuko nta mananiza akwiye kuba mu mikorere y’abaturanyi bakenerana kuri byinshi biteza imbere imibereho yabo.’’
Nyuma yo kumva ibi bibazo byose ba Guverineri bombi biherereye bashyira ahagaragara imyanzuro 10 igiye gushyirwa mu bikorwa mu gice cya vuba cyane izo nzitizi zose zigakurwaho nk’uko babitangarije itangazamakuru, ubuhahirane bukanoga.
bamwe_mu_bacuruzi_b_abanyarwanda_bavuga_ibibazo_bahurira_na_byo_muri_congo.jpg

Guverineri Théo Ngwabidje Kasi ati: “Inzitizi zose zagaragajwe n’abanyarwanda tugiye kuzikuraho kuko twe ku ruhande rwacu umupaka urafunguye, twiteguye no guha abaturage bacu Jeto bakambuka tukakira n’abanyarwanda bazizanye igihe ku ruhande rw’uRwanda bazazitangira kuko bavuga ko batazitanga kubera COVID-19,igihe bazabona ari ngombwa bakazitanga tuzabakira neza cyane rwose,twe nta kibazo dufite.’’

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko François, yijeje abatuye Rusizi ko ibibangamira imikorere n’abaturanyi babo byose byacocwe bigiye gushakirwa ibisubizo,abasaba gukora cyane ngo babyaze umusaruro isoko rigari rya Congo bafite.

Ati: “Turashaka ko bongera ingufu mu gushaka amafaranga, inzitizi twiyemeje kuziganiraho zikavanwaho, bahinge,borore ku bwinshi, bahaze iryo soko kuko turifuza ko byihuta bikanoroshywa mu buryo bwose bushoboka,ushaka gucururiza muri Congo wese ntagire intambamyi n’imwe.’’

Abaturage b’imirenge y’Akarere ka Rusizi yegereye umupaka bamaze iminsi binubira ko Jeto zitemerwa ngo bambuke bajye gushaka imibereho nk’uko byahoze mbere, Guverineri Habitegeko akaba yabijeje ko bigiye kwigwaho hakarebwa icyakorwa anahakana kuba abanyekongo batoroherezwa gucururiza mu Rwanda, ko nta wabujijwe kuhakorera, ko uwujuje ibisabwa wese yahakorera nta yandi mananiza.

iyi_myanzuro_basinye_ngo_bagiye_kuyishyira_mu_bikorwa_byihuse_imbogamizi_zose_zivanweho.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *