Abambutsa abimukira mu buryo butemewe n’amategeko bari kwifashisha icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’u Bwongereza kibuza iki gihugu kohereza abimukira mu Rwanda, bamamaza ibikorwa byabo.
Icyemezo cy’uru rukiko cyafashwe tariki ya 29 Kamena 2023. Cyavuguruje icyo urukiko rukuru rwari rwarafashe, rwo rwasobanuraga ko gahunda ya guverinoma y’u Bwongereza ko kuzana abimukira yemewe n’amategeko.
Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko abambutsa abimukira mu buryo butemewe bo muri Albania batangiye guhamagara abo mu gihugu cyabo ngo babafashe kujya mu Bwongereza ku bwinshi, bakoresheje urubuga rwa Tiktok bashingiye ku nkuru y’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire.
Muri ubu butumwa buri konte y’aba bantu biyise ‘Albanian in England’, handitse ngo “Abanya-Albania bajya mu Bwongereza n’ubwato ntawo bazagaruka. Nyeger niba ushaka kujyayo.”
Umunyamakuru wigize umunya-Albania ushaka kwimukira mu Bwongereza muri ubu buryo, yaganiriye n’ukoresha iyi konte, amubaza igiciro cy’iyi serivisi, amusubiza ko ari amapawundi 3,500.
Gahunda yo kwinjiza abimukira mu Bwongereza yo ngo ikorwa buri munsi nk’uko uyu mugabo yabibwiye umunyamakuru. Ati: “Ntabwo bari gusubizayo abantu. Nta tegeko rihari rigusubiza inyuma. Keretse gusa mu gihe waba warabaye mu Bwongereza, cyangwa warirukanwe.”
Byitezwe ko nyuma y’icyemezo cy’urukiko, umubare w’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko uziyongera cyane. Gusa, guverinoma yo ivuga ko izajurira mu rw’ikirenga kandi ngo izakora ibishoboka byose kugira ngo gahunda ishyirwe mu bikorwa.


