Naraye ndose u Rwanda ndaza umutima i rwanda
Nkoze ku bahanzi ngo bamvune nkivuga
Babyiganira kuza mu mvugo inavumera
Ivumbitse imvumbara isumba ikivumvuli
Imvano iva ku Muvumba uhuza imvano nyinshi.
Inzira y’uru rugendo ihera amajyaruguru
Igakomereza ahandi mu mpugu z’i Gasabo
Nturutse kuri Gasabo iteganye na Rutunga
Nshyama ngana i Gasagara ndeba ku Bwimiyange
Nciye kuri Gicaca nteganye na Ruganda
Manuka Umunini wose ndeba Rudakabukirwa
Nanga guca Rugarama ngw’inkuru ibonereho Kibara
Ntumbiriye ku Gisozi nibutse inkuru zaho
Nsanze ariho yaguye nyiri ijana ry’ikirenga
Iri ritagira imisago mpitamo iya Bweramvura
kwa Nkotanyi cyane wagenze igihugu cyose
Akaba se wa Rutarindwa bombi we na Muhigirwa
Reka nkomeze urugendo nitahire i Jabana
Nkore kw’ijuru ryaho kuri Jari na Rubingo
Ntere ingingimira abo kuri Ngiryi na Rutongo
Manuke iya Nyakabungo ndeba na Nyamitanga
Reka ntire na Kavuna, Kavuna Karyankuna
Sinaniwe ndashonje kandi nshonje mpishiwe
Nambuke Nyabarongo nciye iyo mu Muhanda
Nambuke Nyaruteja ngende Kibaya yose
Nomokere i Rubumba ngende Akavuza kose
Mpepere abo ku Ruyenzi nitahire Nkoto
Nyure i Sheli na Butera nteze kuri Gihinga
kwa Bene Kazenga kw’Ijuru rya Kamonyi
Inkuru igere ku Muganza wa Runda na Gihara
Ko ngenda ngaba ibikingi nkikiye ijuru ryabo
Bansange ku Kamonyi ijabiro kwa Mazimpaka
Mbamurikire u Rwanda kandi ndubihere
Mpere amajyaruguru nerekeza i Burera
Uwa mbere muhe Bungwe yongereho Nyabyondo
Nashyiraho gushima mwongere na Kinihira
Nkomeze nkate ibikingi Tumba ibone umutware
Aturane na Gifumba mwongere na Bushenya
Nantaramira neza mwongereho na Butaro
Mutuze na Kindoyi muhete mu Rubonobono
Ature na Nyamicucu acumbikire abagenzi
Nabura amazimano abatembereze Rusumo
Musongati ibataramire cyangwa abo mu Gasiza
Nibamanuka mu Cyeru barare iya Ndongozi
Bicare mu Gahunga batekere n’agatabi
Bibuke ingabo yaho yazengereje abazungu
Bigize Rwivanga bagamije akarande
Induru ayigira ndende inkuru mbi imutanga imbere
kwa bene Rugigana u Rwanda arugira indahiro.
Ubwo nkicaye mu nteko kw’Ijuru rya Kamonyi
kwa Nyamugirubutangwa wizihiye ingabo
Nkitwaje ubwo bugirwa nitegeye u Rwanda
Nkiri mu majyaruguru nkomeze ngabe ibikingi
Ningera kuri Nemba ndeba Nyamugali imbere
Nyigabire umukunzi ujya ankeza kubarusha
I Rugarama na Cyahi nongereho Gafumba
N’undi uje amuherekeje mwihere Mucaca
nayo Rukandabyuma nyigabire Umutware
Uzatwara abo bose agatura Kilibata
Ningera mu Busengo ndeba Rugendabari
Indirikirwa zaho nzihe ho igikingi
Rwankuba na Nyarubuye nongereho na Coko
Manuka iyo kuri Janja aho kuri Misiyoni
Wongereho Gashyamba ukurikize Buhimbi.
Uw’intwari kubarusha akagira n’amakenga
Ati nyihera Rulindo n’utundi dushamikiyeho
Umpaye ahagana i Tumba ukongeraho Nyabirori
Cyangwa se na Shyorongi ireba iya Nyamirembe
Bugaragara na Shyorongi wometseho Kijabagwe
Naha abanya Kirenge kwigira Kigarama
Rukozo na Kadendegeri twigira iya Bwimo
Ntarabana na Rusasa isanganira abatware
Baturutse i Mugote bigira i Muyange
Nawe nyina wabo waruciye akarumira
ati nsanzwe ndi Nyampinga nigabaniye
Masoro ukampeta Shengampuli
na Kisaro na Kinihira ukandinda abazungu
bigize rwivanga nkicara mu Marembo
na Rebero imbere yanjye nkibariza Batunzi
impamvu iyoboka itinze ituranye na Ndorandi
Ubwo utanga utazigama nyongera na Cyinzuzi
nongereho Rudogo mperaho mbona umwanya
wo kukwaka Migendezo nsatira Remera
Ntawima Umwari usanga afite gahunda
Mperako ndamuhimba mwongeraho na Ndarage
Nsoreza Budakiranya nti ubwo ukunda amatunda
Nshyiraho na Nyirangarama yirimire agasenda
ko gusenda amagambo
Ukunde baguhe impundu zanaga aho hose
za Butangampundu, Base na Cyohoha
Bakabamo umuhungu usanzwe afite amabinga
wikundira n’uturayi duturuka Amajyaruguru
Ati Rugabishabirenge ko ndeba ugaba ibikingi
Ntugere ku Birunga nkwatseho n’agapande
Nkigira mu Musanze ahegereye iya Busogo
Nkongeraho Gisesero na Nyagisozi yayo
Namanuka mu Cyuve ureba n’i Bukinanyana
Rwebeya yo mu cyayi twohereza i Mahanga
Kikazana amadovise agatunga uru Rwanda
Nti ubwo uzana amadovize twicara dutegereje
jyanaho na Gataraga wongereho Rubindi
Ujyane i Kinigi yose yuzuyemo ibikoko
Bikurura Abazungu bazana amadovize
Gabana Kabatwa yose ushyireho Rugendabari
Itwarire Nyakinama inama zo mu Murera
Zibere mu rugo iwawe zishyure ibifaranga
Twuzuze mu ma Banki twubake amahoteri
Ducumbikire abazungu bazane amadovize
Shyiraho abahanga bazi gutekereza bazi inkuru
Z’iwacu uhereye Nyamagumba ureba igihu cyose
Izo ndushyi z’abazungu zishyure ibifaranga
Twikorere imishinga iteza imbere uru Rwanda.
Ushaka no kuruhuka avuye iyo mu Birunga
Amanuke agane Remera hejuru ya Ruhondo
Arebe ibiyaga byacu bitera amahumbezi
Yirukana umunaniro akuye iyo ku Birunga
Yishyure ibifaranga na Padiri abona ihaho.
Ba Diaspora iyo muri hose, mbakumbuze iwanyu,
mbatakire iwacu, utabonamo iwabo,
yihangane, umusibo ni ejo ejobundi azibona yishime,
n’undi wese ubyifuza anyunganire dutake u Rwanda rwo gahoraho ingoma ibihumbi.
Ndangize nduririmba, ubishobora anyakire nk’utagira iyo avuka
Nkumbuye ng’i Nduga yaaacu imwe y’Akamaliza n’aka Mayanja ayibambe
Nkumbuye ng’i Nduga yaaacu imwe Mbuye n’Ururumanza ayibambe
Nkumbuye u Buganza bwacu bumwe bwa Duha ndora Rutooma ayi bambe
Nkumbuye Buganza y’eeepfo imwe ya Kabare na Mukarange ayibambe
Nkumbuye i Gisaka cyaaacu kimwe cya Rukongi yo mi Mirenge ayibambe
Nkumbuye i Gihunya yaaacu imwe ya Cyimbazi ndora Bisenga ayibambe
Nkumbuye i Migongo yaaacu imwe ya Gatore na Nyakarambi ayibambe
Nkumbuye Umutara waaaacu umwe wa Gituza na Nyagahaaanga ayibambe
Nkumbuye urukiga rwaaacu rumwe rwa Yaramba ndora Miyove ayibambe
Nkumbuye Umurera waaacu umwe wa Kidaho ndora Busengo ayibambe
Nkumbuye Ubugoyi bwacu bumwe bwa Nyundo na Busasamana ayibambe
Nkumbuye Ubushyiru bwaaacu bumwe bwa Gasiza na Kibihekane ayibambe
Nkumbuye Kingongo yaaacu imwe ya Muhororo na Bweramana ayibambe
Nkumbuye na Nyanza yaaacu imwe ya Cyaratsi cy’Abakamyi ayibambe
Nkumbuye na Nyanza yaaacu imwe ya Mwima na Mushirarungu ayibambe
Nkumbuye Bwanamukali imwe ya Mbazi na Mutiwingoma ayibambe
Nkumbuye na Nyaruguru imwe ya Nkima na Bwangakinyoma ayibambe
Nkumbuye Buhanga yaaacu imwe y’Umukindo wa Makwaza ayibambe
Nkumbuye Busanza yaaaacu imwe ya Mpanda na Nziranziza ayibambe
Nkumbuye Kaduha yaaacu imwe imwe ya Suti ndora Kavumu ayibambe
Nkumbuye Ikinyaga cyaaacu kimwe cya Bugarama na Nyakana ayibambe
Nkumbuye Ikinyaga cyaaacu kimwe ya Shagasha na Gasharu ayibambe
Nkumbuye Ikinyaga cyacu kimwe cya Gikundamvura na Mpinga ayibambe
Nkumbuye mwe mwese bene Rugira
Mutunge Mutunganirwe
Ntagengwa Servil Omar
2019 Beligique


