IMG-20250318-WA0009

Rwanda Vs RDC: Qatar izashobora kuba umuhuza mwiza muri iyi dosiye imaze imyaka 30?

Amateka yongeye kwiyandika ubwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bongeraga guhurira i Doha muri Qatar, ibyafashwe nk’igitangaza ku basesenguzi bakurikiranira hafi Politiki y’akarere k’Ibiyaga bigari.

Ibi kandi byasize Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yongeye kwemeza ko dosiye bamwe babona ko ziremereye zitamukanga muri dipolomasi.

Maze iminsi nkurikira iyi dosiye ya Qatar nk’igihugu cyashatse kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo kuva mu 2023.

Iki gihugu kandi ni cyo cyonyine kizwi kuba cyarashyizeho Minisiteri ishinzwe ubuhuza mu bibazo by’amakimbirane na Politiki ku Isi.

Kuba Qatar yajya hagati ya Kigali na Kinshasa biroroshye cyane, kubera ko itajya yijandika cyane mu bibazo bya Afurika igamije inyungu zitsikamira abo gishaka guhuza nk’uko ba mpatsebihugu bo mu burengerazuba bakunze kwigaragaza. Ikindi Qatar ifite umubano mwiza cyane n’u Rwanda mu mishinga ikomeye cyane nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera kizuzura gitwaye Miliyari 1.6$.

Qatar nanone ifitanye na RDC imishinga ikomeye mu bwikorezi bw’ikirere, ndetse no kwagura icyambu cya Matadi.

N’kuko nabigarutseho hejuru, Qatar yifuje kuba umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa, ariko biza gutinda kubera ko Perezida Tshisekedi yabonaga ko ubwami bwa Qatar bwaba buhengamiye cyane kuri Kigali. Gusa Qatar ntiyacitse intege yakomeje gukurikirana iyi dosiye ibinyujije kuri Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga wakomeje gukorera ingendo i Kigali na Kinshasa.

Ni irihe banga Qatar yifashisha cyane mu guhuza ibihugu biri mu makimbirane?

Qatar yagiye ikora kuri dosiye z’umuriro abandi bakoragaho bakababwa. Mu bunararibonye bwo kunga impande zihanganye, Qatar ntijya ikangwa n’itinda ry’imishyikirano.

Mu gihe ubusanzwe abandi bahuza bahura n’imbogamizi z’amikoro, ubu bwami ibigenda ku biganiro byose burabyishingira, nk’uko bwagiye bubikora ku biganiro byahuje Amerika n’Abatalibani ku kibazo cya Afghanistan.

Ikindi Qatar ikomeza gutera inkunga z’iterambere ku bihugu iba yabereye umuhuza, ikintu cy’ingenzi gituma itabogama muri dosiye.

Nakwibutsa ko Qatar mu 2023 ubwo yashakaga kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na RDC, Luanda ntiyabyishimiye ihitamo kubirwanya ibinyujije mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’uko abasesenguzi bamwe bagiye babigarukaho.

Izo mpamvu rero ziri muzatumye iki gihugu kigenda gake, ariko gikomeza gucungira hafi ubwo Perezida João Lourenço wa Angola yavugaga ko avuye mu buhuza.

Abanya-Qatar icyakora bitondeye iki kibazo, kubera ko kiri mu maboko y’imiryango ibiri: SADC na EAC, impamvu usanga barashyigikiye imyanzuro yemejwe n’iyi miryango nkuko umushakashatsi Benjamin Augé usanzwe ari inzobere mu mibanire mpuzamahanga na we abyemeza.

Muriyi minsi Doha irimo kwibanda ku kurangiza dosiye ya Gaza, ndetse no gucungana na Trump, dore ko mu gihe cya manda ye ya mbere Qatar yahisemo kuba hagati mu masezerano ya Abraham yahamagariraga ibihugu byinshi byo mu kigobe cya Perisi gufungura umubano na Israel.

Inzobere Augé avuga ko dosiye za Afurika, Abanya-Qatar bazibona nk’izitaremereye cyane, bijyanye no kuba igihe icyari cyo cyose ibihugu birebwa na zo biziyemereza gusaba kubihuza, nta kuzuyaza bazitabira nkuko baherutse gufasha gukemura ikibazo cya Tchad.

Doha ikomeje kureba kuri dosiye ziremereye cyane, urugero nk’iya Gaza ndetse na Hezbollah.

Kuri ubu haribazwa niba ibiganiro bya Kagame na Tshisekedi i Doha bizakemura ikibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bibasirwa kimaze imyaka n’imyaniko.

Haribazwa kandi niba ibiganiro bya Nairobi na Luanda byaba bigiye kwimikira i Doha muri Qatar, cyamgwa niba kuba Perezida Lourenço asa n’uwagarutse mu buhuza byaba bifitanye isano no kuba yaravumbuye ko Qatar ishaka kugaruka ku bibazo by’Abanyafurika kandi ubu ariwe uyoboye AU.

Igihe kizaduha ibisubizo.

 

Umusesenguzi: RUDAHUNGA Desire

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *