Nyuma y’uko ibiganiro byari byitezwe guhuza Kinshasa na M23 i Luanda bihagaze, kuri uyu wa Kabiri ku wa Werurwe i Doha muri Qatar habereye urugendo rutunguranye rwahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa RDC bahujwe n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani.
Qatar isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda binyuze mu migenderanire ndetse n’imishinga itandukanye ibihugu byombi bihuriyeho, ndetse ubu bwami bukagirana imigenderanire myiza na Congo.
Iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati (cyangwa mu kigobe) kandi gisanzwe kizwiho guhuza impande zishyamiranye, aho gihuza ibihugu byinshi mu rwego rwo kugera ku masezerano y’agahenge nk’uko biherutse kuba hagati ya Israel na Palestine.
Ibiganiro bya Qatar bishobora gutanga umusaruro w’imibanire myiza hagati ya Kinshasa na Kigali, kurusha uko bahuzwa n’imiryango ikomeye yo mu karere kuko akenshi ibihugu bimwe na bimwe biyigize usanga birangwa no kubogama kurusha gukemura ikibazo.
Ibiganiro bya Doha, inyungu kuri Kinshasa na Kigali
Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha, mu gihe ibiganiro bya Luanda u Rwanda na Congo bahuriragamo byasaga nkaho byapfubye, ndetse binakoza isoni Perezida Tshisekedi wari wemeye kuganira n’umutwe yagiye yita uw’iterabwoba.
Ni Tshisekedi kuri iyi nshuro wemeye kwikinga inyuma y’uriya muhuro w’i Doha, binajyanye n’uko mu mukino we wa Politiki yagiye ashyira imbaraga mu kuganira n’u Rwanda kurusha uko ajya kwicarana na AFC/M23.
Qatar nk’umufatanyabikorwa w’u Rwanda, rurahisanga neza kurusha uko rwajya kuganirira i Luanda mu biganiro bitagera ku musaruro, ndetse usanga bibogamiye ku ruhande rumwe.
Kuganirira i Doha kandi byerekana ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyize imbere amahoro ndetse no kubona igisubizo kirambye hagati ya Kinshasa na Kigali.
Kuri Doha, ni inyungu zikomeye uyu mujyi kuko uzakomeza kugaragaza ko ufite uburambe mucyo mu bizwi nka ‘Soft Power’, aho ubasha gufasha gukemura ikibazo cyabaye ingutu mu myaka 30 yose mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no gukomeza gukorana neza na Kigali ndetse na Kinshasa.
Ese ibiganiro ku ruhande rwa AFC/M23 na byo bi kwimurirwa i Doha?
Uwavuga ‘Yego’ ntiyaba agiye kure y’ukuri. Impamvu ni uko i Doha ari ho uyu mutwe wakwisanga cyane kurusha kujya i Luanda, aho utizeye ibizava mu biganiro kubera ya mpamvu twavuze hejuru aho iyi miryango ya EAC na SADC yagiye igaragaza uguhangana kurusha gushaka igisubizo.
Ikindi ni uko abayobozi ba M23 na AFC i Doha ari ho bakumva bafite umutekano usesuye kurusha i Luanda, dore ko hari amakuru ahwihwiswa ko muri uriya murwa mukuru wa Angola hari hacuriwe umugambi wo gufata bamwe muri bo bagashyikirizwa Kinshasa yamaze gushyira za miliyoni z’amadorali ku mitwe yabo.
Kinshasa igomba kwemera kuyoboka inzira y’amahoro
Perezida Tshisekedi n’ubwo yagiye akomeza gushyira imbere gushaka kuganira na Perezida Kagame aho kuganira na M23, byanze bikunze ubu ashobora kuyoboka ibiganiro nuwo mutwe kubera ingingo zirimo kuba igisirikare cye (FARDC) gisa n’aho kirambiwe intambara, ku buryo kuva cyatsindirwa i Goma cyacitse intege.
Indi mpamvu ni uko urugamba rusigayemo imitwe ya Wazalendo Kinshasa itategaho agakiza, kuba abafatanyabikorwa nka SADC bari kwivana mu ntambara batsindiwemo bigaragara, kuba Ingabo z’u Burundi na zo ziri kurwana zigana ku kugarira imipaka yabwo iri mu mazi abira, kurusha uko bwarwanaga bushaka gufata ibice byari byarigaririwe na M23 ndetse no kuba uyu mutwe ukomeje kwigarurira utundi duce dutandukanye twa Walikale ndetse na Kivu y’Amajyepfo, aho ukoza intoki ku mujyi wa Uvira.
Doha yamaze gusaba agahenge hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo bahanganye; gusa ntibizwi niba kazubahirizwa.
Umusesenguzi: Rudahunga Desiré


