Ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, muri Lemigo Hotel i Kigali, hazabera ibirori byo kwizihiza imyaka itanu ya Rwanda Women in Business Awards (RWIBA), bihujwe n’inama idasanzwe yiswe “Male Allyship in Action”, kuva saa saba z’amanywa kugeza saa tatu z’ijoro.
RWIBA ni urubuga ngarukamwaka rushimira abagore bayoboye abandi, abashoramari n’abudushya bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti: “From Acknowledgment to Action: Building a New Blueprint for Male Allyship”, igamije gushishikariza abagabo kuba abafatanyabikorwa nyabo mu guteza imbere uburinganire. Iyi nama yateguwe ku bufatanye na RWAMREC, isanzwe iteza imbere ubugabo buboneye n’iterambere ry’abagore mu bukungu (WEE).
Hazabaho ibiganiro bine by’ingenzi:
1. Rethinking Masculinities in Modern Rwanda – gusuzuma imyumvire n’uruhare rw’abagabo mu buringanire;
2. Male Allyship in Leadership & Corporate Settings – uko abayobozi bashyigikira abagore kugera mu myanya y’ubuyobozi;
3. Women Leading Financial Inclusion & Risk Resilience – uruhare rw’abagore mu mabanki, imisoro n’imari iciriritse;
4. Agriculture & Inclusive Microfinance – uko ubuhinzi n’imari byazamura ubukungu bw’abagore mu buryo burambye.
Hazatangwa ibihembo mu byiciro birimo:
Women Breaking Barriers in Male-Dominated Sectors – ku bagore binjiye kandi bagatsinda mu nzego zisanzwe ziganjemo abagabo nk’ubwubatsi, inganda, ikoranabuhanga n’izindi.
Gender Transformative Enterprise Award – ku bigo biyobowe n’abagore bishyira imbere uburinganire no gukorana n’abagabo mu guhindura umuco w’akazi.
Sustainability Trailblazer Award – ku bigo biteza imbere ibikorwa bibungabunga ibidukikije.
Emerging Woman Founder Under 30 – ku bakobwa bari munsi y’imyaka 30 bagaragaza impano n’icyerekezo mu bucuruzi.
Transformational Agripreneur of the Year – ku mugore wahinduye urwego rw’ubuhinzi akoresheje ikoranabuhanga n’udushya.
Hazanahembwa kandi ibigo 5 binini ndetse n’ibigo 5 bito byagaragaje imbaraga mu guteza imbere uburinganire n’iterambere ry’abagore mu kazi no mu muryango.
Abakandida bazasuzumwa hashingiwe ku: udushya (20%), umusaruro n’ingaruka (30%), ubuyobozi n’icyerekezo (20%), kuramba (15%) no kwimakaza ubufatanye n’uburinganire (15%).
RWIBA 2026 igamije kwerekana ko ubufatanye bw’abagabo n’abagore ari bwo shingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda.


