Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko igiye gutangira guhuza imirenge SACCO yose yo mu gihugu, hakazavamo Banki imwe izaba yitwa ‘Banki y’Amakoperative’.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, kuri uyu wa 30 Nyakanga, ubwo yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’amakoperative mu Rwanda.
Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko koperative z’imirenge SACCO zose ziri mu Rwanda uko ari 416, guhera muri uku kwezi kwa Kanama zigiye guhurizwa hamwe, aho buri karere kazaba gafite SACCO imwe noneho zose uko ari 30 zikazaba zamaze guhurizwa hamwe zigakora Banki y’Amakoperative (Cooperative Bank).
Yavuze icyatindije uyu mushinga ari bimwe mu bibazo byagaragaye muri za Sacco birimo icyo kubura ikoranabuhanga, ubu rikaba rimaze kugezwa muri SACCO 3 zirimo iya Kanombe, iya Rutunga n’iya Gisenyi, risigaye kugezwa mu zindi 413 zisigaye. Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2021 SACCO zose zizaba zimaze kugezwamo ikoranabuhanga naho Banki izihuriza hamwe ikazaba yashyizweho bitarenze 2022.
Bimwe mu bibazo iyi Banki izaba ije gukemura ni ibyagiye bigaragazwa mu micungire mibi ya za SACCO, ndetse no kuba zitagiraga ikoranabuhanga ku buryo byatezaga imbogamizi ku munyamuryango utabashaga kubona serivisi muri SACCO, atagombye kujya mu murenge yafungurijemo konti, bikaba imbogamizi ku bantu baba batakiba muri uwo murenge kandi ari abanyamuryango ba SACCO yawo.
Imirenge SACCO yose mu Rwanda ubu ifite ubwizigame bwa miliyari 76 z’Amafaranga y’u Rwanda na miliyari 16 z’imari shingiro yazo.


