Umushoramari wabaye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasobanuye uburyo yari yariyemeje kugaburira abana 40 bo mu muhanda buri manywa, agahagarikwa n’ubuyobozi bwabikanzemo abajura.
Sadate utuye Kibagabaga mu karere ka Gasabo, yatangaje ko igikorwa cyo kugaburira abana bo ku muhanda cyatangiriye kuri babiri bamusabye amafaranga. Ati: “Aho ntuye Kibagabaga nigeze guhura n’abana babiri basabiriza mu muhanda, mbabwira ko ntajya mpa amafaranga abana bo mu muhanda, bambwiye ko baba babitewe n’inzara. Nababwiye ko bazajya baza kurya iwanjye.”
Yakomeje asobanura uko aba bana bagiye biyongera, barenga 40. Ati: “Batangiye ari abana babiri ariko bagenda bazana n’abandi ku buryo ubu bari bamaze kurenga 40 bari hagati y’imyaka 4 na 12, bose bahabwa ifunguro rya saa sita n’igikombe cy’amata. Ku munsi wa Eid El fitri aba bana nibo twahisemo gusangira irayidi kdi byari ibyishimo peee.”
Kubuzwa gukomeza iki gikorwa ngo kwatewe n’ubujura bwateye, abaturanyi be babwira ubuyobozi ko aba bana baba ari bo babutera. Ati: “Mu minsi ishize aho ntuye hadutse ubujura, ubuyobozi bunsaba guhagarika kugaburira abo bana kuko bishoboka ko aribo bongereye ubujura, ndetse hatangijwe umukwabo wo kubafata.”
Uyu mushoramari avuga ko kugeza kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023 atari yagafashe icyemezo cyo guhagarika kugaburira aba bana, yongeraho ko yumva gutakamba kw’abaturanyi, akanubaha ubuyobozi.
Nyuma y’umukwabu wakozwe muri aba bana, Sadate yatangaje ko kuri uyu wa 17 atongeye kubona aba bana bajya kurya iwe.


