Ibirego by’abasirikare “birengagijwe” birimo ikibazo cy’ibura ry’imodoka zo gucyura abasirikare boherejwe mu Butumwa bw’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) byamaganwe n’uyu muryango wemeza ko “bidafite ishingiro kandi biyobya”.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwayo rwa interineti, ryanashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 20 Gicurasi, Umuryango wa SADC uramagana ibirego byatangajwe mu binyamakuru bibiri byo muri Afurika y’Epfo. Ibirego bishingiye ku cyo bise kwirengagiza ingabo ziri i Goma, ndetse n’ikibazo cy’ibura rya bus zigomba kuvana abasirikare mu burasirazuba bwa Congo zijyanwa muri Tanzaniya. Umuryango w’akarere uvuga ko ibyo birego “bitigeze byemezwa na SADC mbere yo gutangazwa mu itangazamakuru”.
Itangazo ryayo rikomeza rigira riti: “Ibi birego nta shingiro bifite kandi birayobya kandi ntibigaragaza uko ibintu bimeze. SADC irashaka kumvikanisha ku buryo budashidikanywaho ko gahunda zose z’ibikorwa n’ibikoresho bijyanye no kohereza no kuvana ingabo zari muri SAMIDRC zigenda zihura na gahunda yashyizweho yo kuhava, byemeranijweho n’abafatanyabikorwa bose bireba”.
“Umuyobozi w’ingabo za SAMIDRC [Jenerali Majoro wo muri Afurika y’Epfo, Monwabisi Dyakopu] aragenzura kandi agahuza gahunda zo kuva mu gihugu kugira ngo bikorwe mu buryo bwateganijwe, mu mutekano kandi ku gihe [hubahirizwa byimazeyo protocole ya SADC n’amahame mpuzamahanga.
Yakomeje igira iti: “SADC ikomeje kwiyemeza gushimangira amahoro, umutekano n’umudendezo mu karere. Umuryango ukomeje gushyigikira imihate ya dipolomasi na politiki igamije kugera ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC,”
Ibi biravugwa nyuma y’uko Umuryango munini w’abasirikare muri Afurika y’Epfo n’amashyaka abiri ya politiki, rimwe muri iki gihe riri muri Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu (GNU), bamaze iminsi bijujuta ku bijyanye n’ibibazo by’imishahara y’abasirikare bari ku kazi gakomeye ku mugabane wa Afurika ndetse no kuba kubona ibyo barya nabyo bibagora (Bivugwa ko barya rimwe ku munsi).
Sandu (SA National Defence Union), ubu ifite abanyamuryango barenga 19 000, yatanze igitekerezo cyo gutegereza igisubizo gifatika bitandukanye n’ibyifuzwa n’ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) mu gihe ishyaka Democratic Alliance risaba umucyo ku byo rivuga ko ari “ ibura ry’umushahara w’abasirikare”.
Umunyamabanga Mukuru wa Sandu, Pikkie Greeff, yavuze ko ku wa Kane ihuriro ryabo ryakiriye “ibirego byinshi” by’abanyamuryango bari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) batishimiye kutabona amafaranga. Yavuze ko ibirego by’amafaranga byemejwe na SANDF kandi ivuga ko bigomba gukorwaho iperereza.


