SADC: Joà£o Lourenà§o yakoreye mu ngata Tshisekedi

Perezida Joà£o Lourenà§o wa Angola kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama, yasimbuye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Bombi babisikaniye mu nama isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize SADC yabereye i Luanda muri Angola.

Tshisekedi yari amaze umwaka umwe ayobora SADC. Lourenà§o wamusimbuye na we byitezwe ko agomba kuyobora uyu muryango mu mwaka umwe uri imbere.

Tshisekedi mbere yo kuva muri ziriya nshingano, yashimiye bagenzi be ku bw’ubufatanye bw’ibihugu bigize SADC byafashe “icyemezo cy’ubutwari cyo kohereza Ingabo muri RDC, mu rwego rwo gushyigikira ingufu zo kurwanya no gutesha agaciro ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba M23.”

Yavuze ko kuba uyu mutwe warongeye “guhabwa ubufasha n’u Rwanda” byaratumye habaho ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Tshisekedi yavuze kandi ko intambara ya M23 na FARDC yatumye ibihumbi by’abanye-Congo babaho mu buzima bubi cyane.

Nta gihindutse SADC izohereza Ingabo zayo muri RDC mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Izi ngabo byitezwe ko zigomba gusimbura iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) zizaba zisoje ubutumwa bwo kugarura amahoro muri RDC zizaba zimazemo umwaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *