20251103_165915

SADC yemeje ko matora yo muri Tanzania atabaye mu bwisanzure

Abakurikiranira hafi amatora bo mu muryango wa SADC batangaje ko abaturage bo mu bice byinshi by’igihugu cya Tanzaniya batabashije kugaragaza ubushake bwabo mu matora aheruka yabaye ku wa 29/10/2025.

Mu itangazo ryabo, Itsinda rya SADC rishinzwe gukurikirana amatora (SEOM) ryavuze ko hari ibibazo byinshi mu mikorere ya politiki, umutekano n’imitegurire y’amatora, bigatuma ayo matora atuzuza amahame n’amabwiriza ya SADC agenga amatora yakozwe muri demokarasi.

SEOM yavuze ko hari umwuka w’ubwoba mu gihugu, harimo ibyavuzweho ko hari abantu bashimuswe, ifungwa ry’umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’ibikorwa by’urugomo byakorewe bamwe mu ndorerezi z’amatora, birimo gufatirwa impapuro z’inzira (passports) no gusibishwa amafoto bafashe mu bihe by’amatora.

Mu bijyanye n’amategeko n’imiyoborere, raporo ya SADC yagaragaje ko hari ingingo yo mu Itegeko Nshinga ivuga ko inkiko zidashobora kwakira ibirego birebana n’amatora ya perezida nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora. Yanavuze ko hari abaturage batemerewe kwiyamamaza badahagarariwe n’amashyaka, ndetse nta mavugururwa akomeye y’amategeko y’amatora yakozwe kuva mu matora aheruka.

SEOM kandi yatangaje ko abatora bari bake cyane, kandi ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo bwari bwaragabanyijwe, harimo gufunga imbuga nkoranyambaga no guhagarika serivisi z’itumanaho kuri interineti.

Itangazamakuru rya leta ryibandaga cyane ku bikorwa by’ishyaka riri ku butegetsi, naho andi agatangaza ibyaryo mu bwoba kugira ngo batamburwa uburenganzira.

Kudakora kwa interineti byatumye bidashoboka gukurikirana ibyabaye mu gihe cyo gufunga no kubara amajwi, kandi gutinya n’ibyago by’ihohoterwa byatumye bamwe mu bakurikirana amatora batabasha kureba intambwe za nyuma z’ibikorwa by’amatora.

SEOM yasabye abaturage gukoresha inzira zemewe n’amategeko mu kugaragaza ibibazo byabo, no kwirinda ibikorwa by’urugomo.

Samia Suluhu Hassan yatangajwe nk’uwatsinze amatora, kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 arahirira kuyobora igihugu mu muhango wabereye mu muhezo, utitabiriwe n’abaturage.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *