Samsung250 Rwanda yamaze kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga.
Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye.
Kuri ubu izi telefoni zamaze kugera mu Rwanda, ndetse ab’inkwakuzi bazitumije mbere y’abandi zamaze kubageraho; ndetse n’abazifuza muri ririya duka zirimo ku bwinshi.
Usibye Telefoni zo mu bwoko bwa Samsung, muri Samsung250 hanarimo izo mu bwoko bwa iPhone.
Iri duka rinakomeje kudabagiza abakoresha izi telefoni , kuko “ubu urazana iPhone 13, iPhone 14 na iPhone 15” ugahabwa iyisumbuye.
Samsung250 ifite Telefoni zo mu bwoko bwa iPhone kugeza kuri iPhone 16 igurisha ihereye ku mafaranga umukiriya afite.
Hejuru ya Telefoni za Samsung na iPhone, muri Samsung250 kandi hanarimo telefoni igezweho yitwa Classic ifite Gigabytes 64, yo ikaba iri kugura Frw 98,000 gusa.
Ku bifuza gusobanukirwa ingingo zigezweho z’ikoranabuhanga, basura chaîne ya YouTube ya Samsung 250 ari yo Samsung250 Rwanda.


