1770133257439

Samusure wahungiye muri Mozambique agiye gutaha

Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yatangaje ko azagaruka i Kigali ku wa 12 Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka isaga itatu yari amaze aba muri Mozambique ahunze ibibazo by’amadeni.

Yavuze ko amadeni menshi yari afite yamaze kuyakemura, asigaye ari make ashobora kurangizwa mu bwumvikane.

Samusure yagaragaje ko intego ye ari ukwisuganya agasubira muri sinema.

Yari yaravuye mu Rwanda mu 2022 nyuma yo gushyamirana n’abo yari afitiye amadeni, ndetse aza no gukatirwa igihano cy’igifungo gisubitse n’ihazabu. Abafana be bamufashije mu buryo bw’amafaranga bituma agenda ashyira ibintu ku murongo, ubu akaba yiteguye gutaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *