Nyuma y’imyaka itatu aba hanze y’u Rwanda, Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yongeye gutaha, aho yakiriwe n’umubyeyi we, inshuti ndetse n’abavandimwe be ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026.
Samusure yari yaragiye kuba muri Mozambique mu Ukwakira 2022, ahunze amadeni arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda yari abereyemo abantu batandukanye, ndetse bamwe bari baranamureze mu nkiko. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru akigera i Kigali, yavuze ko yishimiye kongera kuba iwabo, ashimangira ko nta hantu heza nko mu gihugu cyawe.
Yagaragaje ko ashimira Imana n’abantu bamufashije kwikura mu bibazo by’amadeni byari byaramugejeje kure y’iwabo. Yavuze ko yigiye isomo rikomeye ryo kumenya agaciro k’abantu mu buzima, kuko ubufasha bwabo bwamugobotoye.
Mu Ukuboza 2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri gisubitse n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye. Icyo gihano cyatumye umwenda yari asanganywe wiyongera, ugera kuri miliyoni 10.400.000 Frw.
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga n’abafana be bamufashije mu bukangurambaga bwo kumuteranyiriza amafaranga, atuma atangira gukemura ibibazo by’amadeni yari afite. Kuri ubu, avuga ko byinshi yamaze kubitunganya ari na byo byamufashije gutaha mu Rwanda afite icyizere gishya.
Ibyishimo byari byinshi ku muryango n’inshuti ze, by’umwihariko ku mubyeyi we wamwakiriye amuhobera, ndetse no ku bakinnyi bagenzi be barimo Habyarimana Charles bafatanyije mu mafilime yamumenyekanishije.


