1201_Atlas_TP-1_Oryx_South_African_Air_Force_(7690002674)

SANDF ntizi igihe kajugujugu 5 za yo zakwamiye muri RDC zizahavira

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyabwiye ikinyamakuru Janes ko nta tariki gifite y’igihe kajugujugu zacyo eshanu za Oryx kuri ubu zaheze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zizahavira.

Umuvugizi wa SANDF yagize ati: “Ntabwo dufite itariki, ariko turimo kubikoraho.”

Nyamara, ku itariki ya 22 Kanama, SANDF yahakanye ko kajugujugu eshatu zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO), cyangwa kajugujugu ebyiri zashyigikiraga ubutumwa bw’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) muri iki gihugu zahakwamiye.

SANDF mu itangazo ryayo icyo gihe yavuze ko “nta kajugujugu zayo za Oryx zatawe” muri DRC ndetse ko no mu ndege eshatu zakoreshwaga na MONUSCO, “imwe gusa ari yo yangiritse mu gihe cy’ibikorwa by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu mwaka ushize wa 2024, kandi izasanwa. Izindi kajugujugu zirakora kandi zikomeje kugenzurwa na SANDF”.

Ibitangazamakuru byaho byo byari byatangaje hagati muri Kanama ko imbogamizi z’ingengo y’imari yatumye kajugujugu eshanu zisigara kubera kubura uko zisanwa. SANDF yashubije ko “kajugujugu zayo zose za Oryx zirimo kubungabungwa hakurikijwe ibisabwa bya tekiniki n’umutekano”.

Mu gihe SANDF yanze kuvuga umubare wa kajugujugu za Oryx ifite zikora, ikinyamakuru Janes cyavuze ko cyabaruye izigera kuri 38.

Umuvugizi w’igisirikare ati: “SANDF ikomeje kwemeza ko indege zihagije zihari kugira ngo zishyigikire inshingano z’ingabo z’igihugu ndetse n’imihigo yo kubungabunga amahoro mu karere.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *