howwe_1741674033

Sandra Teta yavuze impamvu akibana na Weasel uhora amutimbura

Umuhanzi Weasel, umwe mu bagize itsinda Radio & Weasel amaze imyaka irenga icumi abana n’umugore we Sandra Teta aho bombi bafitanye abana barenga batatu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sandra Teta yagarutse ku mubano we na Weasel, avuga ko nubwo nk’abantu bagira amakosa, ibyiza bye biruta ibibi.

Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga abibaza impamvu akihoma kuri Weasel  uhora amukubita kugeza n’aho yigeze kumukubita bikaba ngombwa ko ahungira iwabo mu Rwanda.

Sandra Teta yagize ati: “Buri muntu agira amakosa kuko nta mutagatifu ubaho. Ariko Weasel afite indangagaciro z’umuryango zifatika. Ibikorwa bye byiza biruta ibibi, kandi ni yo mpamvu nkomeza kumuba hafi. Ni umuntu wanjye kandi mwiza nubwo duhura n’imbogamizi zitandukanye.”

Yongeyeho ko nubwo umugabo we ari icyamamare mu rugo ni umubyeyi witangira umuryango we. Yemeza ko Weasel ari umugabo wita ku rugo rwe kandi wita ku bana be, bitandukanye n’ibyo benshi baba batekereza ku byamamare.

Uyu mubano wabo ukomeje kuganirwaho cyane, dore ko Weasel akunze kuvugwaho imyitwarire ikemangwa yo gukubita umugore we, ariko Sandra Teta yemeza ko umubano wabo ukomeje gutera imbere bitewe n’urukundo n’ubwumvikane bafitanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *