Umumararungu Sandra wakunzwe muri filimi nyarwanda zirimo: Ay’Urukundo, Ruzagayura na Kaliza, yapfuye kuri uyu wa 24 Kanama 2021, azize uburwayi.
Amakuru avuga ko Sandra yaguye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Uretse gukina filimi, Sandra yamenyekanye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi Bahati wari mu itsinda rya Just Family. Mu 2015 ni bwo Bahati yahishuye ko batagikundana, kandi barigeze kugera kure imyiteguro yo gushyingirwa cyane ko yari yaranafashe irembo.


