Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Iremezo rw’u Bufaransa rwanze ubujurire bw’uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, rumutegeka kwambara ku kaguru akuma gatuma hamenyekana aho aherereye (electronic ankle monitor) mu gihe akora igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe kubera ruswa mu rugo.
Sarkozy yari yajuririye igihano cy’urukiko rw’ibanze rwamukatiwe imyaka itatu, ibiri isubitswe by’agateganyo, kubera ruswa no gukoresha butabera mu nyungu ze.
Iki cyemezo ni icya nyuma, byibuze mu Bufaransa, kikaba kivuze ko uwahoze ari umunyapolitiki ukomeye ku Isi adashobora kongera kwiyamamariza kuba perezida mu myaka itatu.
Icyakora, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ukuboza 2024, Sarkozy yavuze ko ateganya kurega u Bufaransa mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Sakozy n’umunyamategeko mu bugambanyi n’umucamanza
Sarkozy yahamijwe icyaha cya ruswa nyuma yo guhamwa no kwaka amakuru y’ibanga umucamanza Gilbert Azibert mu rundi rubanza, nawe yemerera Azibert kuzabona umwanya uryoshye muri Monaco nyuma y’izabukuru. Azibert n’umwunganizi wa Sarkozy, Thierry Herzog, woroheje uko kugambana n’umucamanza, bombi bakatiwe igifungo muri uru rubanza.
N’ubwo nta kintu na kimwe ayo makuru yaba yarafashije Sarkozy, icyemezo cya mbere cyasanze abo bagabo batatu baragiranye amasezerano “y’ubugizi bwa nabi.”
Kimwe na Sarkozy, urukiko narwo rwanze ubujurire bwabo.


