241218-img-nicolas-sarkozy-legion-d-honneur-1

Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yambuwe umudari yari yarahawe

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, wayoboye iki gihugu kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yambuwe igihembo cye “Legion d’honneur” nyuma yo guhamwa n’ibyaha ashinjwa, nk’uko iteka ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru rivuga.

 

Yabaye rero umukuru w’igihugu wa kabiri w’u Bufaransa wambuwe uyu mudari nyuma ya Philippe Petain wayoboraga ubutegetsi buhuriweho bwa Vichy mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi kandi waje guhamwa n’icyaha muri Kanama 1945 cy’ubugambanyi bukabije no gukorana n’Abanazi.

 

Iki cyemezo cyari gitegerejwe na benshi cyo kwambura igihembo Nicolas Sarkozy cyaje nubwo Perezida w’u Bufaransa uriho ubu, Emmanuel Macron, muri Mata yavuze ko atekereza ko ari ngombwa ko “abahoze ari abaperezida bubahwa.”

Kuki Sarkozy yambuwe igihembo?

 

Igihembo cya “Legio d’honneur“, igihembo cyo ku rwego rwo hejuru mu Bufaransa gihabwa abasivili ndetse n’abasirikare bagikwiye cyatangijwe mu 1802 na Napoleon Bonaparte.

 

Mu mategeko yacyo, abahawe iki gihembo bahita bagitakaza iyo bahamwe n’icyaha cyangwa bakatiwe igifungo nibura cy’umwaka umwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *