whatsapp_image_2024-03-13_at_13.47_02_433fa472.jpg

Sat-B yinjiye muri Dynamo BBC yanze kwambara Vist Rwanda

Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume wamenyekanye nka Sat-B mu muziki wo mu Burundi, yiyemeje kuba umufana mushya wa Dynamo BBC yabujijwe kwambara Vist Rwanda muri BAL2024.

Dynamo BBC yabujijwe na Febabu kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda aho byayiviriye guterwa mpaga inshuro ebyiri ndetse binatuma basezererwa mu irushanwa rya BAL.

Nyuma y’uko isezerewe, Dynamo BBC yasohoye ubutumwa bugira buti: “Nshuti bafana nk’uko mubizi, Dynamo BBC yamaze gusezererwa muri BAL. Turabashimira mwese ku bwo kudushyigikira kuva ku ntangiro kugeza uyu munsi, kandi turabizeza ko tuzagaruka dukomeye kurushaho.”

Ubwo butumwa bwageze ku muhanzi Sat-B, afatwa n’amarangamutima maze yiyemeza kuyibera umufana mushya.

Sat-B yagize ati: “Aba bantu bagaragaje kwihangana kudasanzwe, ndatekereza ko bagiye kunyigarurira nk’umufana mushya.”

Dynamo BBC yasezerewe muri BAL2024 ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 nyuma yo guterwa mpaga ku nshuro ya kabiri mu mukino wagombaga kuyihuza na Petro de Luanda yo muri Angola.

Ni mu gihe mpaga yo ku nshuro ya mbere yayitewe ubwo yagombaga gukina n’ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc, wo wagombaga kuba ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.whatsapp_image_2024-03-13_at_13.47_02_433fa472.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *