Uruganda rukora amashanyarazi ashobora kuvugururwa rwo muri Norvege, Scatec ASA (OSL: SCATC) rwafashe icyemezo cyo kugurisha imigabane ingana na 54% rwari rufite muri Sitasiyo y’amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba iherereye ku butaka bukodeshwa, mu kigo cy’umudugudu w’urubyiruko rwa Agahozo Shalom Youth Village (ASYV) itanga megawatt 8.5 z’amashanyarazi mu Rwanda bijyanye n’ingamba zarwo zo kugabanya ishoramari ryarwo.
Ku wa kabiri, Scatec yavuze ko yasinyanye amasezerano n’abashoramari bo muri Afurika, Fortis Green Fund I Rwanda Holdings Ltd na Axian Energy Green Ltd yo kugurisha imigabane kuri miliyoni 1.38 USD (EUR 1.26m). Ayo masezerano azanatuma Scatec isohoka mu bikorwa no kubungabunga no gucunga iyi sitasiyo nk’uko tubikesha urubuga renewablesnow.com.
Umuyobozi mukuru wa Scatec, Terje Pilskog, mu itangazo rye yagize ati: “Iyi transaction iri mu rwego rw’ingamba zacu zo gushimangira ibikorwa byacu binyuze mu kugabanya umutungo ku masoko adashyizwe imbere.”
Uru rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ruherereye mu Karere ka Rwamagana, rwatangiye gukora mu 2014, rutanga amashanyarazi hashingiwe ku masezerano y’imyaka 25 ya power purchase agreement (PPA) rwagiranye n’icyahoze ari EWSA (REG kuri ubu).
Scatec iteganya kurangiza kugurisha imigabane ya yo muri 2024.


