Jorge Messi usanzwe ari se wa Lionel Messi ndetse akaba ari na we ushinzwe gukurikirana inyungu ze, yatangaje ko nta kipe iyo ari yo yose umuhungu we aremerera ko azayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Ni ibikubiye mu itangazo uyu musaza yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2023.
Yagize ati: “Rwose nta kintu kiremeranywa n’ikipe iyo ari yo yose mu mwaka w’imikino utaha. Tuzafata icyemezo umwaka w’imikino urangiye. Nta kintu kirasinywa, nta kiremeranwa cyangwa ngo cyumvikanweho mu magambo. Inkuru z’ibinyoma ni zo zonyine ziri kwifashisha izina rya Leo [Messi].”
Lionel Messi w’imyaka 36 y’amavuko, byamaze kumenyekana ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ari bwo azatandukana na PSG asanzwe akinira nyuma yo kwanga kuyongeramo amasezerano.
Umubyeyi we yatangaje ko nta kipe n’imwe baremeranya ko azayikinira, nyuma y’amasaha make Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaje ko Messi yamaze kumvikana na Al Hilal yo muri Arabie Saoudite ko azayerekezamo muri iyi mpeshyi.
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko Messi na Al Hilal bumvikanye ko agomba kuyikinira imyaka itatu ishobora kongerwaho umwe; hanyuma uyu munya-Argentine akazajya ahembwa miliyoni 600 z’ama-Euro ku mwaka.
Andi makuru cyakora cyo arerekeza Messi muri FC Barcelona yahoze akinira; ndetse bivugwa ko iyi kipe y’i Catalunya ikomeje gukubita inzu ibipfunsi kugira ngo ibone amafaranga yo kumuhemba.
Catalunya Radio yatangaje ko ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La Liga) bwamaze kwemera gahunda FC Barcelona yabugejejeho izayifasha gusinyisha Messi atagize ikibazo cya Financial Fair Play.
Barà§a ikeneye byibura miliyoni 200 kugira ngo yemererwe gusinyisha abakinnyi kuri ubu bivugwa ko imaze gukusanya miliyoni 120; hanyuma 80 zisigaye ikazazivana mu bakinnyi iteganya kugurisha.


