Sena yagaragaje icyo u Rwanda rwungukira ku badiyasipora

Sena y’u Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakwiye kwitabwaho bakongera ubushobozi kuri serivisi ziborohereza kuko bagira uruhare rukomeye mu kazumura ubukungu bw’Igihugu.

Raporo yasohotse hanze usanga igaragaza ko umusaruro uturuka ku badiyasipora,wariyongereye ariko ngo byaba byiza inzengo zitandukanye zigiye zirushaho gukorana nabo.

Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu yavuye kuri miliyoni 98 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2010 agera kuri miliyoni 461 muri 2022.

Ibi bisobanuye ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rwa 3.9% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, amafaranga batanga akaba amaze kurenga amafaranga y’impano igihugu gihabwa n’amahanga.

Perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija asanga serivisi zihabwa Abanyarwanda baba mu mahanga zikwiye kongererwa imbaraga.

Iyi raporo igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bakomeje kwitabira gahunda zo kwishakamo ibisubizo igihugu cyagiye gishyiraho zirimo Girinka, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gucanira imiryango itishoboye umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund”, gutera inkunga gahunda ya “Connect Rwanda Challenge” n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *