Senateri Muyumba arasaba Leta ya RDC kuvuga ukuri ku mpamvu itatumiye Mushikiwabo

Senateri arasaba Leta ya RDC kugaragaza impamvu nyakuri yatumye idatumira Mushikiwabo

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Francine Muyumba Nkanga, arasaba ubutegetsi bw’iki gihugu kuvuga impamvu nyakuri yatumye budatumira Louise Mushikiwabo mu mikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera i Kinshasa kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023.

Ubwo haburaga iminsi itatu ngo iyi mikino itangire, Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF yemeje ko atazajya i Kinshasa, aho yari yitezweho kuba umushyitsi mukuru. Umuvugizi we, Oria Vande Weghe, yasobanuye ko byatewe n’uko guverinoma ya RDC itamuhaye ubutumire.

Oria yagize ati: “Igihugu kiri gutegura amarushanwa cyoherereza ubutumire ibihugu ariko kikanohereza ubutumire ku Munyamabanga Mukuru. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga nk’uko byari byabivuzwe mu nama rusange yaratuvugishije kugira ngo hemezwe umunsi azabuzaniraho ariko nyuma baje kuvuga ngo imikino n’ubundi ni iyanyu ntabwo akeneye ubutumire.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC wagombaga gushyikiriza Mushikiwabo ubutumire, Christophe Lutundula, yasobanuriye ibinyamakuru i Kinshasa tariki ya 26 Nyakanga, yasobanuye ko nta kuntu Mushikiwabo yari gutumirwa mu buryo bwihariye kandi ayoboye umuryango wateguye imikino. Ati: “Nta butumire bwihariye twari guha Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Ntabwo dutumira umuntu utegura.”

Senateri Muyumba kuri uyu wa 31 Nyakanga yasobanuye ko ingingo ya 7 y’iyi mikino iteganya ko Umuyamabanga Mukuru wa OIF ahabwa ubutumire bwihariye na komite yo mu gihugu ishinzwe imikino y’uyu muryango. Ati: “Nshingiye ku ngingo ya 7 y’imikino ya La Francophonie, ubutumire ku barimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF bwari mu nshingano ya CNJF, urwego rubifitiye ububasha rwo mu gihugu cyakiriye.”

Uyu musenateri yavuze ko, mu rwego rwa dipolomasi, ubutegetsi bwa RDC bukwiye kuyobya abantu bwifashishije icengezamatwara, bugasobanura ko impamvu nyakuri yatumye budatumira Mushikiwabo muri iyi mikino, aho gushaka urwitwazo.

Muyumba yagize ati: “Muri dipolomasi, ni ingenzi ko umuntu ashyira uruhande rwe mu mucyo kandi dipolomasi ya RDC ikwiye kwirinda kuyobya abantu ikoresheje icengezamatwara rya politiki. Ikwiye kuvuga yeruye ko yanze kwakira SG wa OIF kubera impamvu twese tuzi, cyane ubushotoranyi bw’u Rwanda, aho kuyobya abantu, yitwaje imvugo ‘utegura’.”

Kudatumira Mushikiwabo k’ubutegetsi bwa RDC kubayeho mu gihe iki gihugu kibanye nabi n’u Rwanda kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, bitewe n’impamvu z’umutekano.

Senateri Muyumba arasaba Leta ya RDC kuvuga ukuri ku mpamvu itatumiye Mushikiwabo
Senateri Muyumba arasaba Leta ya RDC kuvuga ukuri ku mpamvu itatumiye Mushikiwabo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *