Senateri Bahati Lukwebo mu mazi abira ashinjwa kubahuka Tshisekedi

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze icyifuzo cyo gutakariza icyizere Visi-Perezida wa kabiri wayo, Modeste Bahati Lukwebo, nyuma yo kwerura ko adashyigikiye gahunda ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yo guhindura itegekonshinga.

Icyifuzo cyo gutakariza icyizere Senateri Lukwebo cyatangajwe na mugenzi we witwa, Dany Kabongo Bondanya, mbere y’iminsi icyenda gusa ngo Inteko Ishinga Amategeko itangire imirimo yayo ya Werurwe 2026.

Kabongo yashinje Lukwebo “kubahuka Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo” watangije akanaba umuyobozi w’icyubahiro w’ihuriro rya Politiki ‘Union Sacrée Pour la Nation’.

Senateri Modeste Bahati Lukwebo mu kiganiro aheruka guha itangazamakuru, yavuze ko adashyigikiye icyifuzo cya Perezida Tshisekedi cyo guhindura itegekonshinga rya Congo Kinshasa, kugira ngo azemererwe kuyobora iki gihugu muri manda zirenze ebyiri.

Muri icyo kiganiro yatanze ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe, yavuze ko “ikibazo RDC si amategeko make, ahubwo ni abantu batayashyira mu bikorwa”, ashimangira ko impaka zikomeje kuvuka ku guhindura itegekonshinga zitari zo.

Yunzemo ko aho kujya impaka kuri iriya ngingo hakwibandwa ku bibazo by’abanye-Congo.

Senateri Kabongo yavuze ko bitewe n’inshingano Bahati Lukwebo afite muri biro ya Sena no muri presidium y’ihuriro Union Sacrée, yakagombye kubanza kugisha inama Perezida Tshisekedi mbere yo gutangaza amagambo nk’ayo yavuze ku mugaragaro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *