Senateri Evode yavuze uko yageze mu Rwanda, abamubonye bagakizwa n’amaguru

Senateri Evode Uwizeyimana, avuga ko akigaruka mu Rwanda yakiriwe nka Osama Bin Laden, ku buryo n’uwo bari baziranye wamubonaga yahitagamo gukizwa n’amaguru.

Senateri Uwizeyimana w’imyaka 50 y’amavuko, yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007 yerekeza i Montreal ho muri Canada, ahahurira n’abarimo Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu batangira gukorana.

Nyuma yo kuva mu Rwanda aho yari amaze igihe ari umucamanza mu nkiko zitandukanye akerekeza muri Canada, yakunze kumvikana ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC na VOA anenga ibyemezo bimwe na bimwe byafatwaga na Leta y’u Rwanda.

Muri 2013 uyu mugabo ni bwo yiyemeje gutahuka, nyuma yo gukorwa ku mutima n’amagambo ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari wasabye Abanyarwanda babyifuza gutahuka bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo ubwo yari yitabiriye Rwanda Day i Toronto.

Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko akigera mu Rwanda abenshi mu bo bari basanzwe baziranye bagize ubwoba bwo kumwakira, ku buryo hari n’abamubonaga bagakizwa n’amaguru.

Aganira na Isibo TV yahamije ibyamubayeho agira ati: “Nkigera mu Rwanda ndabyibuka, naraje ngeze i Kanombe Ngisohoka mu ndege umuntu wa mbere wambonye yarikanze, noneho ndaza no kuri Hoteli_aho nari ndi urumva nari maze imyaka myinshi ntaba mu Rwanda, ikindi cya kabiri Abanyarwanda n’ubwo nari mfite umuryango hano, ndibaza ko nta na mukuru wanjye cyangwa mwene wacu wari kuncumbikira.”

Senateri Evode yakomeje avuga ko ababyeyi be ari bo bashoboraga kumwakira ariko bakaba bari kure (Mu Byimana muri Ruhango), ariko ko nabo bagize ubwoba bakimara kumenya ko yageze mu Rwanda.

Uyu musenateri yunzemo ati: “Abanyamakuru na bo barababwiraga bati ‘Evode arahari’, hari n’abamfataga nkaho ndi Osama Bin Laden.”

Evode kandi yavuze ko hari ubwo yigeze kujya kuri Minisiteri y’Ubutabera agiye kubonana na Minisitiri Johnston Busingye, yahurira mu nzira n’umwe mu bo bakoranye amaguru akayabangira ingata.

Ati: “Nkiva mu modoka umuntu wa mbere twakoranye w’umucamanza yarirutse agera hariya bubakaga Convention Center, mbona karavate zirarengarenga yiruka, noneho umuntu bahuye ati ‘Bite?’, undi ati ‘mbonye Evode’.”

Evode Uwizeyimana ahamya ko ataje mu Rwanda yikandagira, kuko uretse kuba hari ibyo yari yaravuze hari n’abafite ibyo bari barakoze baje bakakirwa.

Yemera ko hari ibyo ashobora kuba yaravuze bikagira abo bikomeretsa, gusa bikaba bitari gutuma yanga amahirwe ya kabiri yari ahawe na Leta y’u yabonye adashobora gutsinda akihuza na yo.

Senateri Evode kandi avuga ko n’ubwo yajoraga Leta y’u Rwanda ku bitagenda neza, yabonaga ko ubutegetsi buriho buri kwitwara neza ugereranyije n’ubundi bwagiye bubaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *