Sepp Blatter yahishuye ko yirukanwe muri FIFA azira umugabane wa Afurika

Umusuwisi Sepp Blatter wahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yatangaje ko atabona umugabane wa Afurika wongera kwakira imikino y’Igikombe cy’Isi vuba, anahishura ko kuba yarahaye uyu mugabane kwakira igikombe cy’Isi muri 2010 biri mu byatumye yeguzwa muri FIFA.

Blatter yayoboye FIFA imyaka 17 kugeza mu Kuboza mu 2015, ubwo yeguzwaga kubera ruswa yavugwaga muri FIFA yanatumye hirukanwa n’abandi bayobozi bakomeye, barimo Michel Platini wayoboraga Impuzamashyirahamwe ya ruhago i Burayi, UEFA.

Blatter wafatwaga nk’incuti ya Afurika, ari mu bashyigikiye cyane Candidature y’uwo mugabane wifuzaga kwakira igikombe cy’Isi ku ncuro ya mbere mu mateka, maze muri 2010 iryo rushanwa rikinirwa muri Afurika y’Epfo.

Blatter yemeza ko kuba yarazanye igikombe cy’Isi ku butaka bwa Afurika biri mu byamukozeho, ngo kuko yahise atakarizwa icyizere n’andi mashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru atarifuruzaga Afurika kwakira ririya rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku Isi.

Ubwo yari mu kiganiro Marawa Sports Worldwide gitambuka kuri Radiyo yitwa Metro FM yagize ati: “Yego, yego rwose [Nagabweho ibitero kubera ko najyanye igikombe cy’isi muri Afurika]. Gusa ugushaka ni ugushobora ari na byo byatumye tujyana kiriya gikombe cyisi muri Afrika, muri Afrika yepfo. Byari ubwa mbere [Igikombe cy’Isi gikinirwa muri Afurika] kandi ndatekereza ko kugeza ubu ari cyo rukumbi kizahakinirwa, simbona habera ikindi. Nishimira ko byagezweho.”

Blatter yavuze ko nta cyizere umugabane wa Afurika ugirirwa, bityo bikaba bigoye kugira ngo uzemeze FIFA iwuhe kwakira irindi rushanwa ry’Igikombe cy’Isi.

Yabivuze mu gihe Maroc iheruka gusaba kwakira Igikombe cy’Isi cyo muri 2026, ariko ikimwa ayo mahirwe ahubwo agahabwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Ni incuro ya gatanu Maroc yari isabye kwakira igikombe cy’Isi ariko ikimwa amahirwe.

Blatter yavuze ko ku bwe yifuzaga ko igikombe cy’Isi cyo muri 2022 cyagaruka muri Afurika, gusa ibibazo bishingiye kuri Politiki byivanga n’umupira w’amaguru birangira irushanwa rihawe Qatar.

Magingo aya Maroc yasabye kwakira igikombe cy’Isi cyo muri 2030, gusa Blatter na bwo asanga itazagihabwa ngo kuko hazaba hizihizwa imyaka 100 ririya rushanwa ribayeho, bityo hakazaba hari ibihigu byinshi bishaka kuryakira.

Ati: “Igikombe kindi kizakinwa muri 2030 kandi hazaba isabukuru y’imyaka 100 Igikombe cy’Isi kibayeho, muri Uruguay no muri Amerika y’Epfo bifuza kucyakira. Ubwongereza na bwo bwifuza kugihabwa nk’igicumbi cy’umupira wamaguru kandi bavuga ko bagomba kugihabwa. Ku rundi ruhande Ubushinwa na bwo buragishaka, bivuze rero ko hari benshi bahatanira igikombe cyisi.”

Blatter asanga n’ubwo umugabane wa Afurika utagirirwa icyizere, hari ibihugu byawo bifite ubushobozi bwo kwakira Igikombe cy’Isi nka Maroc, Misiri na Algeria.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *