Sgt Maj. Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu Rwanda kubera kuvanga akazi ke n’umuziki, yatangaje indi mpamvu yatumye atoroka igihugu mu Gushyingo k’umwaka w’2020.
Uyu musirikare yatorokeye muri Uganda anyuze muri Nyagatare. Nyuma y’aho, ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa.
Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor ubwo yari yageze muri Uganda mu 2020, Sgt Robert yasobanuye ko yatotezwaga azira kuvugana n’umuryango wa Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Ati: “Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro, mpuga abampiga bashaka guhitana ubuzima bwanjye. Igihugu ntigishaka uvugana n’abo mu muryango wa Rwigema kandi njye mfitanye isano na we.”
Sgt Robert mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Kasuku Media, cyasohotse kuri uyu wa 1 Kanama 2023, yatangaje ko imibereho nk’umusirikare w’u Rwanda yari mibi kuko mu gihe kirekire yamaze mu ngabo z’iki gihugu (RDF), atigeze ahabwa amahirwe yo kujya muri misiyo mu mahanga.
Yagize ati: “Icyatumye mfata umwanzuro wo kuva mu gihugu ni izindi cases. Navuye mu gihugu mvugishije abayobozi benshi, ari Afande Kabarebe, Afande nyakwigendera Jacques Musemakweli, Afande Jean Bosco Kazura, abo bose nabanyuzemo mbatelefone, mbabwira case yanjye, barayirengagiza.”
Sgt Robert ati: “Njyewe ureba uyu, ni njye musirikare wabayeho mu myaka yose ibayeho kuva u Rwanda cyangwa RDF ikiva kuba RPA, izo ngabo zose zagiye zibona missions ariko ni njye musirikare utarigeze abona even a single mission yashobora kumpesha byibuze miliyoni imwe kuva mu 2004 twatangira izo missions, ndi umusirikare umaze iyo myaka yose kuva twafata igihugu kugeza mu 2020 mu kwezi kwa 11 ntoroka igihugu.”
Yakomeje avuga ko yataramiraga mu birori bitandukanye, ari kumwe n’abandi bahanzi, bo bagasinyirwa sheke za “miliyoni n’igice”, we agacyura icupa ry’amazi gusa. Ati: “Ni hamwe mwajyaga mwibaza ngo Robert ashobora kuba yariririye nabi. Kubona tujya muri meetings z’abahanzi, abana baparika amamodoka, njyewe nguramo casque mu mutwe, nishyura umumotari!”
Mu 2018 ngo ni bwo yimuriwe mu yindi batayo, aho byagombaga kumworohera ko ajya mu butumwa bw’amahoro vuba, ariko yavuze ko ubwo igihe cyari kigeze, yasubijwe mu itsinda rishinzwe umuziki (military band). Ati: “Mu 2018 babonye mbarembeje kubasaba mission, bahise banshyira muri 157 Infantry Battalion, dukora amasomo, medical checkup, tujya i Gako twese, dukubita imyaka, 2019, 2020, bigeze igihe cyo kurira indege abasirikare ngo bagende, Covid-19 igitangira, ni bwo baje kumpa ikintu cyitwa RTU (Return-To-Unit), njyenyine mu basirikare bose!”
Nsubira muri military band. Ibintu byabaye bibi cyane. Byarambabaje, njya muri commanders banjye, ndababwira uko ikibazo giteye, byari bindembeje. Hanyuma baje kuvukamo kuvuga ngo ndi indiscipline, kuvuga ngo ndimo ndaharasinga abayobozi, ndabahamagara hato na hato, mambo akakua makubwa ngo ‘Robert ubundi ni muntu ki?’ Ngibyo ibyatumye Robert ava mu Rwanda.”
Icyakoze, uyu musirikare yavuze ko “mu rwego rwo kwirinda kwitwa Ikigarasha”, hari ibindi adashobora kuvuga, byose bikubiye mu mpamvu zatumye atoroka.


