Sheebah na Cindy Sanyu bambikanye ubusa mu ntambara y’ubutita

Umuhanzikazi w’umugande Cindy Sanyu na Sheebah Karungi bakomeje kurebana ay’ingwe nyuma y’uko umwe akomeje gushinja undi kumuzukiraho mu muziki akoresheje itangazamakuru.
Bijya gutangira Sheebah ngo yatangaje ko n’ubwo Cindy amaze igihe mu muziki nta kintu gihambaye yagezeho, ahubwo ngo umuziki we wagiye ukura nk’isabune.Mu kumusubiza Cindy yahise avuga ko uyu muhanzikazi ari igicucu kuko nta bumenyi afite ku muziki kuburyo yamuvugaho ibyo.

Ni mu gihe Sheebah arata ibigwi bye aho avuga ko yatsindiye ibihembo byinshi, birimo MTN Uganda Music Awards ibihembo byumuhanzi mwiza wumugore na Video nziza yumwaka. Afite kandi inzu yubatse muri 2019.

Nyamara Cindy n’ubwo ntabigwi byinshi agaragaza, asanzwe ari umuririmbyi kabuhariwe, ariko yaje gusa n’ugabanyije igihe yageneraga ibikorwa by’umuziki bitewe no kuba yarashinze urugo akaza gutwita bityo bigatuma izina rye risa n’iricecetse.

Nyuma y’uku guterana amagambo,Sheebah yashinje Cindy gukoresha izina rye muri iyi minsi aho amariye kubyara kugirango yongere avugwe mu bitangazamakuru.Gusa we si uko abibona kuko avuga ko atigeze ava mu muziki kandi ko yakomeje kugaragara mu bitaramo bitandukanye kugeza atwite inda y’amezi umunani.

Ikindi Cindy ntiyemera ko Sheebah ari umuntu yakwifashisha ngo agaruke mu muziki kuko azi amayeri menshi yakoresha agacuruza biturutse ku bunararibonye awufitemo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *