Umuzamu wa APR FC, Pavelh Ndzila, yatangaje ko amakuru amuvugwaho hanze y’ikibuga ari ibinyoma, ashimangira ko atazi aho ababitangaza babikura.
Mu bihe bitandukanye, uyu muzamu ukomoka muri Congo yagiye avugwaho amakuru atari meza, aho bamwe bamushinja kwirarira mu tubyiniro two muri Kigali ari kumwe n’abakobwa b’uburanga banywa inzoga.
Mu kiganiro yagiranye na BB Kigali FM, Ndzila yahakanye ibyo byose, avuga ko atajya anywa inzoga uretse icupa rimwe gusa, kandi akarinywera iwe mu rugo.
Ndzila yagize ati: “Benshi bavuga ngo ndanywa, ndarwana, ngira akavuyo n’inkumi mu kabyiniro […] kuva nagera mu Rwanda sindajya mu kabyiniro, ndetse no muri Congo sinahajyaga. Gusa ntibikuraho ko iwanjye nashobora kunywa icupa rimwe rya liquor, ariko sinshobora kurenza rimwe.”
Ku bijyanye n’ibivugwa ko akunda kwihorera mu bakobwa nyuma yo gusinda, uyu muzamu yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari umugabo wubatse kandi adafite umwanya wo kubaho mu buzima nk’ubwo.
Naho ku byo gukina muri Rayon Sports, Ndzila yavuze ko iyi kipe ari imwe mu zikomeye mu Rwanda kandi ko iramutse imwegereye yayitekerezaho. Gusa, yashimangiye ko ari kwishimira gukinira APR FC muri iki gihe.
Ku wa 9 Nyakanga 2023 nibwo APR FC yasinyishije uyu munyezamu Pavelh Ndzila avuye muri Etoile du Congo ku masezerano y’imyaka ibiri.


