Umugore w’umuhanzi Weasel, Sandra Teta yatangaje ko atazigera ajya impaka n’umugabo we ku bijyanye n’umutungo kuko umutungo aba ari uwo guha ejo heza abana babo.
Ibi yabigarutseho ubwo yavugaga ku bwumvikane bushya bwagaragaye hagati ya Mary Nambwayo na Suuna Ben, bombi bari bamaze amezi menshi mu nkiko bahanganye ku kibazo cy’ugomba kwandikwaho ubutaka.
Sandra Teta ukomoka mu Rwanda ariko akaba yarashatse muri Uganda yasobanuye ko nta mpamvu yabaho yo gushyamirana n’umugabo we ku mutungo, kuko icy’ingenzi ari inyungu z’abana.
Mu magambo ye yagize ati: “Sinshobora kurwana n’umugabo wanjye kubera imitungo, n’iyo naba naratanze amafaranga. Numva ko uwo mutungo ari uw’abana bacu kandi twembi tuwukesha bo. Abana ni umusingi w’ubumwe mu rugo, bityo njyewe byose mbikora ku nyungu zabo.”
Yongeyeho ko byaba byiza cyane umutungo wanditswe mu mazina y’abana aho kuba uw’ababyeyi babo kuko n’ubundi akenshi birangira bawurwaniyemo.


